Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu hatowe umurambo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu, hatowe umurambo w’umusaza witwa Hagenimana Jean de Dieu.

Hagenimana ukomoka mu Karere ka Nyamashenke yari asanzwe atuye mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Amakuru avuga yavutse mu 1966 akaba yari umukozi wa MAGERWA ishami rya Rubavu.

Bamwe mu baturage babonye uwo murambo bavuga ko batazi icyahitanye nyakwigendera, bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ko “Twatunguwe no kubona uwo murambo, inzego zishinzwe umutekano baje kubikurikirana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Jean Bosco Tuyishime yavuze ko bategereje isuzuma ryo kwa muganga ngo bamenye icyahitanye uwo muntu.

Ati “Biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye icyaba cyateye urwo rupfu niba ari impanuka cyangwa se izindi mpamvu.”

Gitifu Tuyishime yavuze ko ku kiyaga cya Kivu bafite abakozi bashinzwe gutembereza abasura amazi, akangurira abantu kujya babifashisha.

Ati “Umuntu niba atazi koga aje gusura bisanzwe agomba kwegera abo bantu badufasha twita aba maître-nageur.”

- Advertisement -

Abagize umuryango wa nyakwigendera bahageze mbere y’uko umurambo ujyanwa mu buruhukira bw’ibitaro Bikuru bya Gisenyi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW