Leta ya Congo igiye kugororera Hértier Luvumbu

Umukuru w’Igihugu cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko Igihugu ayoboye kizahemba umukinnyi, Hértier Luvumbu Nzinga uherutse gutandukana na Rayon Sports.

Tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ryahagaritse Umunye-Congo, Hértier Luvumbu Nzinga, mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Impamvu iri shyirahamwe ryatangaje yatumye rihagarika uyu mukinnyi, ni uko yakoze ibimenyetso bya Politiki akabivanga n’umupira w’amaguru kandi bibuzwa n’amabwiriza agenga amarushanwa yose ya Ferwafa.

Nyuma y’igihe gito gusa, Rayon Sports yahise itangaza ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Luvumbu yahise asubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, ndetse yakiranwa ubwuzu na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, Kaburo.

Nyuma yo kugera mu gihugu cye cy’amavuko, ikipe ya AS Vita Club yahise ivuga ko imuhaye ikaze mu gihe cyose yakwifuza kuyikinira.

Nyuma yo kugera mu gihugu cye cy’amavuko, Luvumbu yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo muri DRC.

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, mu kiganiro cyayobowe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri iki gihugu, Patrick Muyaya, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagarutse ku buryo Luvumbu yavuye mu Rwanda ndetse yemeza ko Igihugu ayoboye kizamufasha.

Yagize ati “Twaravuganye. Naramushimiye kandi nijeje ko nzamwakira imbonankubone nkamuha icyubahiro mu izina rya Repubulika.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yahamagaye Umuyobozi wa V. Club, Mamadou Diaby, agasabira Luvumbu akazi.

Ati “Naramubwiye nti ntumpakanire. Nibiba ngombwa ko ari njye uzajya umwishyura, nzishyura, niba ari Leta igomba kwishyura, icyo si ikibazo. Ariko uriya musirikare w’indatsimburwa witangiye Repubulika, ugomba kumuha umwanya muri V. Club. Ibyo kuba imyanya yose yuzuye, simbizi, sinshaka no kubimenya.”

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga Perezida wa V. Club yamusubije ko n’ubundi Luvumbu yigeze gukinira iyi kipe ndetse bamufata nk’umwana waba agarutse iwabo, ndetse avuga yamaze kumwemerera kugaruka.

Uyu mutegetsi yamaze impungenge abanyamakuru, ababwira ko Luvumbu afite akazi.

Ati “Ntimugire rero impungenge ku birebana n’akazi, Luvumbu aragafite.”

Perezida Tshisekedi yasoje ashimangira ko bazabonana akamushimira amaso ku maso, akanamushyikiriza ishimwe mu izina ry’Igihugu.

Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yaranahawe ibihumbi 50$ by’ishimwe kuko bamufata nk’uwitangiye Igihugu cye.

Luvumbu akigera muri Congo yakiriwe na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW