M23 yihanije ingabo za Tanzania

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wahaye gasopo abasirikare ba Tanzania bari mu butumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo umutwe wa M23 washyize hanze ku wa 3 Gashyantare 2024 uvuga ko ingabo za Tanzania ziri kwica abanye-Congo zikoresheje imbunda za rutura.

Iryo tangazo rigira riti “Kubera ko SADC ikomeje gukoresha imbunda za rutura zo mu bwo bwa MRLS, zigakoreshwa n’abasirikare ba Tanzania (TPDF) mu kwica abasivile, nta kundi M23 yagira atari ugufata izo mbunda no kurwanya abazikoresha mu kurinda abaturage bapfa ntacyo bazira.”

Abasirikare ba SADC bari muri RD Congo bagizwe n’abo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 yanditse ku rubuga rwa X, ko bagomba kurinda abaturage b’inzirakarengane bakomeje gusukwaho umuriro w’ibibunda bya rutura.

Yavuze ko biteye agahinda kuba ingabo za Tanzania zifite amateka akomeye y’impinduramatwara ziri gukoreshwa mu kwica abaturage.

Bisimwa avuga ko ingabo za Tanzania ziri muri RD Congo ziri gutobanga ibitekerezo bya politiki bya Nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, biri mu byo umutwe wa M23 ugenderaho.

Amakuru aturuka ku rubuga rw’imirwano avuga ko izo ngabo za SADC zikomeje kurasa buhumyi mu bice bituwe cyane n’abaturage i Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho.

Mu 2013, izo ngabo za SADC zirimo iza Tanzania ziri mu zasakiranye n’umutwe wa M23 mbere y’uko ujya mu buhungiro aho nyuma waje kubura umutwe mu 2021.

- Advertisement -

U Rwanda rukomeza gushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, ibyo rukomeza kwamagana rwivuye inyuma.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW