Muhanga: Hari ubusumbane ku gusaranganya amazi ya WASAC

Ikigo gishinzwe amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, bamwe mu bafatabuguzi bayo, barayishinja gusaranganya amazi mu buryo bw’Ubusumbane.

Abavuga ibi ni abatuye mu Midugudu itandukanye y’Umurenge wa Nyamabuye, Shyogwe, Muhanga na Cyeza.

Abatuye muri ibyo bice bavuga ko hari abamaze ukwezi kurenga, abandi bakaba abamaze ibyumweru bitatu batabona amazi, mu gihe abatuye mu Ruvumera, i Kabgayi Gahogo, Kibirigi bayabona buri munsi.

Aba baturage banenga Ubuyobozi bw’iki Kigo kutita kuri serivisi baha abafatabuguzi mu buryo bungana.

Umwe mu bafatabuguzi yagize ati “Iyo ukwezi gushize batuzanira Fagitire kimwe n’abantu bavomye amazi.”

Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga, Muligo Jean Claude avuga ko amazi uruganda rukwirakwiza ari macye ugereranyije n’abafatabuguzi, yemera ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi mu bice byinshi by’Umujyi wa Muhanga gihari.

Ati “Aho batumenyesheje tujyayo kureba ikibazo bagize, n’uyu munsi twohereje abatekinisiye bacu kureba uko bakemura abafite ikibazo cy’amazi.”

Muligo yavuze ko gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu buryo burambye ari ukubaka urundi ruganda rutunganya amazi.

Yavuze ko igisubizo cya kabiri bagiye kwitaho ari ugusaranganya amazi ku bafatabuguzi mu buryo bungana.

- Advertisement -

Ati “Tugiye kujya duha amazi agace kamwe iminsi ibiri mu cyumweru nibura.”

Uruganda rw’amazi rwa Gihuma rwatashywe mu mwaka wa 1988, icyo gihe abafatabuguzi bari bacye.

Uru ruganda rumaze gutakaza metero kibe 800 z’amazi kubera gusaza.

Inganda zitunganya ibikoresho bitandukanye zuzuye mu Mujyi wa Muhanga, zihariye metero kibe 500 kuri metero kibe 3000 Uruganda rwa Gihuma rutanga.

Inzobere mu bijyanye n’amazi zivuga ko kwagura Umujyi byagombye kujyana no kongera ingano y’amazi hubakwa Inganda, cyangwa se ahari ntaharirwe abafatabuguzi bamwe gusa.

Umwaka ushize wa 2023 WASAC mu Mujyi wa Muhanga ifite abafatabuguzi 12000 bagizwe n’abantu barenga ibihumbi 100.

Ikigega gisakaza amazi i Muhanga

MUHIZIE ELISÉE 

UMUSEKE.RW i Muhanga.