Musanze: Abaganga basabwe kunoza imikorere

Abaganga bakorera mu mavuriro yo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri bibukijwe ko kuvura abarwayi bikwiye kujyana no kubatega amatwi ku bibazo bafite no kwita ku mwihariko wa buri wese bitewe n’uburwayi bwe mu kubereka ko bifatanyije nabo.

 

Ni ubutumwa bahawe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yabereye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, hanatangwa ubufasha butandukanye ku barwayi barembeye muri ibi bitaro.

 

Nyiramabanju Patience ni umwe mu barwariye muri ibi Bitaro igihe kirenga umwaka, avuga ko ihumure ry’abaganga no kwitabwaho n’abagiraneza ari kimwe mu bituma umurwayi yigirira icyizere cyo gukira, ashimira byihariye ubufasha butandukanye yahawe n’abaganga n’abandi bamusuraga na bagenzi be.

 

Yagize ati“Ibi ni bimwe mu bituma umurwayi agira icyizere cyo gukira nk’uko byambayeho kuko n’ubwo ntarakira ariko bitandukanye cyane n’uko naje.”

 

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr.Muhire Philbert yijeje abarwayi ko biteguye kubaba hafi muri byose mu burwayi bwabo, anibutsa abaganga ko kuvura abarwayi bidahagije ahubwo bakwiye kongeraho kubereka ko bari kumwe babatega amatwi bakita ku mwihariko wa buri wese bitewe n’uburwayi bwe.

- Advertisement -

 

Yagize ati ” Umunsi nk’uyu utugarura mu buryo bwo kubana n’abarwayi atari ukubavura gusa, kubigisha indwara no kuzirinda n’ibindi ahubwo tukabereka ko turi kumwe nabo mu buryo bw’imibereho kuko hari n’abatagira abarwaza n’ubushobozi buke dukwiye kubana nabo by’umwihariko tunabakangurira kwita ku buzima bwabo.”

 

Akomeza ati” Ubutumwa tugenera abaganga dukorana ni ukumva ko bavura abantu ntibavura indwara, babahe serivisi inoze babumve ndetse bite ku mwihariko wa buri murwayi bitewe n’indwara ye, kuko ntibazihuje n’ubushobozi ntibungana n’ubufasha bakenera si bumwe.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Emmanuel Nzabonimpa yashimiye by’umwihariko abakoze ibikorwa byo gufasha abarwayi byamukoze ku mutima, yizeza abaturage ko leta izakomeza kubegereza serivisi z’ubuvuzi, ariko nabo bakirinda kurembera mu ngo.

 

Yagize ati “Abarwayi nabo bazakomeza kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi kuko ziraboneka kugera ku bajyanama b’ubuzima kandi turifuza ko  murwayi akwiye kwitabwaho, amavuriro arahari ntihakagire urembera mu rugo bibuke no gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.”

 

Mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ku munsi hakirwa abarwayi bivuza bataha bari hagati ya 250 na 300, hakabamo ibitanda  328 nabyo buri munsi birwariraho abarwayi ku kigero kirenga 90%.

Umuryango “One Love” ushimirwa ubugiraneza n’ubwitange ukomeje kugaragaza
Abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze