Musanze: Ubuzima bubi bwa Harerimana bwatumye atangiza ibikorwa by’urukundo

Ubuzima bubi Harelimana Emmanuel yabayemo bwatumye yiyemeza gushinga ikigo gifasha abangavu babyarira mu rugo.

Harelimana Emmanuel ni umuturage utuye mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi Akagari ka Nyabigoma mu Ntara y’Amajyaruguru .

Uyu mugabo w’ imyaka 37 avukira mu muryango w’abana icyenda wari ukennye cyane, aho ngo kurya buri munsi kuri bo byari inzozi, ari na byo byamuteye gushinga ikigo gifasha abangavu babyariye iwabo batishoboye ,bakanacibwa mu miryango.

Mu buhamya bwe aganira n’umunyamakuru wa UMUSEKE, avuga ko mu bana icyenda avukamo bakuze barerwa na nyina gusa, aho baryaga ari uko avuye guca inshuro ibyo azanye akabibasaranganya ,nabwo ngo usibye kuba bitarabahazaga ntibyabonekaga buri munsi.

Akomeza avuga ko muri ubwo buzima bw’inzitane, yabukuriyemo kwiga bigoye, ahubwo ngo umubyeyi wabo iyo yagiraga amahirwe yo kubona icyo abagaburira, hakurikiragaho kwegera abagiraneza agasa icumbi aho baraye none ejo siho bararaga.

Yagize ati ” Mu muryango munini navukiyemo twabagaho mu buzima bubi cyane nta cyo kurya, kurya buri munsi cyangwa kabiri ku munsi byari nk’inzozi, usibye nibyo ntaho kuba twagiraga, Mama yaducumbikishirizaga ku bagiraneza bafite inzu nini, ejo bakatwirukana tukajya ahandi mbese icyizere cy’ubuzima cyari hasi cyane”

 Mu binezaneza byinshi ashimira Leta y’u Rwanda mu buzima bubi yabagamo butamuhaga kwigirira icyizere, ngo yaje gutoranywa mu bana baturuka mu miryango ikennye arihirirwa amashuri, ariga kugeza arangije kaminuza.

Ngo kubera ko yize afite intego yo guhindura ubuzima bw’umuryango we, akirangiza, yinjiye mu mubare w’abatagira akazi ariko yigira inama yo gutangiza igikorwa cy’ubukorerabushake mu kubungabunga ibidukikije muri Pariki y’ibirunga aho batangiye, basukura inzira za ba mukerarugendo.

Yagize ati ” Nkimara kurangira amashuri aho kwitwa umushomeri, negereye urubyiruko dutangira igikorwa cy’ubukorerabushake cyo gusukura inzira za ba mukerarugendo, dutoragura imyanda bagendaga bata aho banyura, tubikora imyaka itatu ubuyobozi bwa Parike butubonamo ubushobozi bamwe muri twe baduha amasezerano y’akazi ubuzima burahinduka, ubu ndi umukozi wa RDB ushinzwe gutembereza ba mukerarugendo.”

- Advertisement -

Akomeza avuga ko nyuma y’uko ubuzima buhindutse kurya gatatu ku munsi bitakiri igitangaza, aho kuba habonetse ubuzima bw’umuryango avukamo bumaze guhinduka, atatereye agati mu ryinyo ahubwo yibutse aho yavuye, agira umutwaro wo kwita ku bana b’abakobwa yabonaga aho atuye barabyaye imburagihe, bagacibwa mu miryango.

Mu 2018 yatangije  ikigo cyo kubafasha yise “Muhisimbi Voice of Youth in Concervation” anabatoza kurengera ibidukikije.

Yagize ati” Bwa buzima bushaririye maze kubuvamo nibutse aho navuye, nabonaga abana b’abakobwa bakiri bato babyaye ukuntu babayeho nabi batagira aho kuba mu miryango baraciwe, ntagira kujya mbafasha mbishyurira mituweri, mbaha ibyo kurya, mbonye bidahagije ntagira mu bushobozi buke mbigisha umwuga wo kudoda.

Asoza agira inama urubyiruko yo kubyaza umusaruro amahirwe abazengurutse bahabwa n’igihugu.

Umwe muri aba bangavu wabyaye akiri muto ndetse ari imfubyi ubuzima bukamugora, avuga ko  aho yaherewe ubufasha akigishwa kudoda byamugaruriye icyizere, ariga kugeza arangije kaminuza ubu nawe akaba abana n’abana arera bahuye n’ibibazo nk’ibye.

Yagize ati ” Urumva ko ubuzima bwari bugoye ntagira aho kuba byose byabaga ndera na barumuna banjye nasigaranye, nirutse uturere twinshi ngeze Musanze nibwo Muhisimbi yanyakiriye impa byose niga na kaminuza  ubu ndi n’umukozi wayo, impa inzu nziza yo kubamo, ubu nanjye nabituye gufasha bagenzi banjye bagize ibibazo nk’ibyanjye icyizere ni cyose”

Kuva mu 2018 Kugeza ubu Muhisimbi imaze kwigisha aba bana b’abakobwa babyariye iwabo bagatereranwa n’imiryango bagera kuri 213.Abenshi muri bo bahawe imashini, naho abana babakomokaho bagera ku 105 barimo kurihirirwa mu mashuri y’inshuke n’abanza mu gihe abandi barindwi babyariye iwabo basubijwe mu mashuri, buri mwaka abarenga 50  bigishwa umwuga w’ubudozi uko ubushobozi buzajya buboneka bazongeramo indi myuga.

Ubuzima bubi yabayemo bwatumye atangiza ikigo gifasha abangavu babyariye mu rugo

NYIRANDIKUBWIMANA JEAVIERE

UMUSEKE.RW/ MUSANZE