Inka yibwe bayisanze mu buriri bw’umuturage

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Musanze: Nsengiyumva Alphonse w’imyaka 29 wo mu karere ka Musanze, arashakishwa nyuma yo gukekwaho ubujura bw’inka.

Iyi nka yibwe yasanzwe mu buriri araramo, yayirengejeho inzitiramubu.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, bibera mu mu Mrenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Amakuru avuga ko ibi byamenyekanye ubwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke witwa Nshimiyimana Samuel, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe, kuko hari amakuru yari afite akeka uwaba yayimwibye.

Akigera mu rugo rwa Nsengiyumva wakekwagaho ubujura, yahise abona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye inka ye.

Abaturage barahurura, bamubaza niba ari we wibye iyo nka, abihakana yivuye inyuma, ariko iyo nka ihita imutamaza irabira, nibwo uwayibye yahise yiruka arabacika, binjiye mu nzu bayisanga ku buriri bwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemereye UMUSEKE ko aya makuru ko koko ari ukuri, ndetse ko ukekwaho ubujura agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Uyu aracyashakishwa ntarafatwa.”

Kugeza ubu uwibye iyi nka aracyashakishwa n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera .

- Advertisement -

Ni mu gihe uwari wibwe iyi nka yamaze kuyisubizwa.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERRE
UMUSEKE.RW/ MUSANZE