Ndayishimiye yagiye kuganira na Tshisekedi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yagiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuganira n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ku ntambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, Ndayishimiye yafashe indege imujyana i Kinshasa.

Perezida w’u Burundi yaherukaga muri RDC tariki ya 21 Mutarama 2024, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Ntare Rushatsi yavuze ko yagiye mu biganiro birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushaka amahoro n’umutekano muri RDC n’akarere k’ibiyaga bigari yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia mu 2013.

Ibihugu byasinye aya masezerano birimo RDC, Afurika y’Epfo, Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Zambia.

Harimo kandi imiryango irimo uhuza ibihugu byo karere k’ibiyaga bigari, Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Amajyepfo na yo yashyizeho umukono.

Ni mu gihe u Burundi bukomeje gukorana na FARDC, FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’abazunzu, SADC n’imitwe y’inyeshyamba iteraniye M23.

Ingabo z’u Burundi zikomeye guhurira n’uruva gusenya muri Congo aho bicwa ku bwinshi abandi bagafatwa mpiri na M23.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW