Nyabugogo: Umugabo yahanutse ku “Nkundamahoro” arapfa

Umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 y’amavuko, yahanutse mu nyubako izwi nko ku Nkundamahoro iherereye Nyabugogo, akubita umutwe hasi ahita apfa.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kimisagara ho mu Murenge wa Kimisagara.

Ubwo uyu mugabo yagwaga hasi agahita ahasiga ubuzima, abantu benshi muri Nyabugogo bahise bahurura baza kureba ibibaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, yavuze ko uwo mugabo akimara guhanuka yahise ashiramo umwuka

Ati “ Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.”

Yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.

Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura.”

Si ubwa mbere muri iyo nyubako hahanutse umuntu agahita apfa.

Abari ku Nkundamahoro bavuga ko Kayitare yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyambura ubuzima.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW