Nyamagabe: Urubyiruko rwinjiye mu rugamba rwo kuvugurura ubuhinzi

Ntibihagije ko urubyiruko rumenya umurimo w’ubuhinzi gusa, ahubwo rugomba no kumenya gutanga serivisi nziza no kugira uruhare mu guharanira kuvugurura ubuhinzi, ababukora bakagira ubukungu buhamye.

Ibi ni ibitangazwa na Nkunzi Celestin, Umuyobozi w’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamagabe.

Hari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga uzafasha abahinzi kongera ubumenyi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku murima kandi ku gihe.

Ni umushinga watangijwe na Koperative y’Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Karere ka Nyamagabe (Kopabinya) wifatanyije n’Umushinga wa “Hinga Wunguke” uterwa inkunga na USAID.

Uyu mushinga witezweho kuzagera ku bahinzi ibihumbi 20 mu mirenge ya Buruhukiro, Nkomane, Gatare, Tare, na Uwinkingi, washowemo arenga miliyoni 77 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugera kuri abo bahinzi hazifashishwa urubyiruko rwahuguwe aho ruzakurikirana umuhinzi kugira ngo ahinge neza, asarure neza ndetse no kumufasha kubona isoko ryiza.

Umwe mu bahuguwe, Uwurukundo Agnes yabwiye UMUSEKE ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bagomba kugira uruhare mu gusezerera ubuhinzi bwa gakondo.

Ati “Abahinzi bagakoresha izo nyongeramusaruro, imbuto z’indobanure, amafumbire, imiti yica udukoko kugira bibafashe kubona umusaruro uhagije, urenze k’uwo babonaga.”

Hakizimana Theogene we atangaza ko ibyo bakura mu mahugurwa bagenewe bazabisangiza n’abandi bigafasha mu guhindura no kunoza imikorere y’ubuhinzi.

- Advertisement -

Ati ” By’umwihariko tuzifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru agezweho mu buhinzi no kuyifashisha mu kongera umusaruro, dushishikarize abahinzi kugana ibigo by’imari n’ibindi.

Gusa urwo rubyiruko rwasabye imikoranire hagati y’inzego zifata ibyemezo muri Politiki y’ubuhinzi, abikorera ku giti cyabo ndetse no kubakira ubushobozi abakora muri urwo rwego.

Donathile Mukakomeza, Umuyobozi wa Koperative ya Kobapinya yavuze ko bizeye ko uru rubyiruko rwahuguwe ruzafasha abahinzi benshi mu kubaha inama no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ati ” Tugiye gushyiraho umu goronome uhagarikira umuhinzi mu murima ku gihingwa icyo ari cyo cyose yahinze ndetse no kumukurikirana.”

Jolly Dusabe, Umuyobozi wungirije wa Hinga Wunguke yavuze ko ubu bufatanye na Kobapinya usibye kongera ibiribwa, buzakura mu bushomeri urubyiruko rwinshi.
Ati ” Ubu bufatanye buzatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko bunguke n’ubumenyi mu buhinzi .”
Nkunzi Celestin, Umuyobozi w’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamagabe, yasabye urubyiruko  gukanguka rugahanga udushya rugamije kubyaza amahirwe ibyo rukora by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko uru rubyiruko rugomba kumenya ibigomba gukosorwa ngo abahinzi bo muri Nyamagabe batere imbere.
Ati “Twibanda cyane mu kumenya iby’ingenzi tugomba gushoramo amafaranga yacu duhereye kuri macye dufite cyangwa se n’igihe tuzagera kuri menshi.”
Nkunzi yanabasabye guhindura bamwe mu rubyiruko rugifite imyumvire y’uko ubuhinzi bukorwa n’abakuze cyangwa ababuze akandi kazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uri kuzamuka ku buryo bushimishije.

Ngo biterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kongera umusaruro u Rwanda rwihaye zirimo ikoreshwa ry’ifumbire no korohereza abahinzi kuyibona.

Urubyiruko rwiyemeje kuzamura ubuhinzi
Hatanzwe telefone zigezweho zizafasha guhanhana amakuru
Hatanzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha koroshya akazi
Hatanzwe moto nshya izajya izenguruka ireba uko abahinzi bahabwa serivisi
Urubyiruko rwahuguwe rwahawe amagare azoroshya ingendo
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere ry’ubuhinzi
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamagabe