Nyamasheke: Iherezo ry’ikiraro cyubatswe imyaka 6 kituzura rizaba irihe ?

Abatuye Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko barambiwe n’ikiraro kimaze imyaka itandatu kituzura, ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu byumweru bibiri kizaba nyabagendwa.

Imyaka itandatu irihiritse hatangijwe imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyarubandwa ariko magingo aya ntikiruzura.

Abaturage bo mu tugari twa Gisoke na Nyakavumu bavuga ko bashenguwe no kuba mu mwaka wa 2023 hari rwiyemezamirimo waje kubaka iki kiraro amara ukwezi kumwe, ahita yigendera.

Kuva uwo rwiyemezamirimo n’abakozi be bajugunya imirimo yo kubaka icyo kiraro, nta muyobozi n’umwe urabwira abaturage iherezo ry’icyo kibazo.

Abaturage bavuga ko baheze mu bwigunge kubera kutuzura kw’icyo kiraro, bakagira impungenge ko hari abatwarwa n’amazi kuko bambukira mu mugezi rwagati.

Abaganiriye na bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya, bavuga ko bahangayikishijwe n’abana bava mu kagari ka Nyakavumu bajya kwiga kuri G.S Fumba muri Gisoke, banyura mu mazi yo muri uwo mugezi urimo n’ibibuye binini.

Nzamurambaho Eric avuga ko no mu gihe na Meya yakwifuza kuva muri Gasoke ajya muri Nyabivumu byamusaba gukora urugendo rurerure n’amaguru rwo kuzenguruka ahandi ngo ahagere.

Ati ” Nk’ubu ntidushobora kugira icyo twohereza muri Nyakavumu cyangwa icyo dukurayo kuko twahakuraga ikawa, amakara, imbaho n’ibindi biti bikenerwa kuko hari amashyamba menshi.”

Ngarukiyintwari Dominique wo muri Nyakavumu avuga ko bigoye kujya kwivuza kuko nta modoka ihagera ngo ibe yajyana abarwayi kwa muganga.

- Advertisement -

Ati ” Byose bisaba kuzenguruka. Turasaba Akarere kudukura mu gihirahiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye Imvaho Nshya ko mu byumweru bibiri gusa icyo kiraro kimaze imyaka itandatu kituzura, ko kizaba cyarangiye.

Avuga ko rwiyemezamirimo yabanje gutekereza ko imvura igabanuka kugira itangiza iyubakwa ryacyo.

Ati ” Ntiyataye imirimo kuko kontaro twagiranye ntirarangira ngo tuvuge ko yayitaye. Mu buryo bwa tekiniki rwiyemezamirimo ubwe Akarere kaganiriye na we dusanga atari gukomeza mu mvura, aba ahagaritse imirimo yari yaratangiye muri Nyakanga umwaka ushize.”

Yakomeje agira ati ” Ariko ibyari bimaze gukorwa ni byo byinshi, ibisigaye twumvikanye ko agiye kubisubukura, mu byumweru 2 ikiraro kiraba ari nyabagendwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bahisemo kubaka ikiraro cya Nyarubandwa mu buryo buramba ngo bakemure ibyo guhora bakora ibidafashe.

Ba rwiyemezamirimo bubatse inkingi barigendera
Ubuyobozi buvuga ko iki kiraro kizuzura mu byumweru bibiri

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW