Nyanza: Ba SEDO barashinja ubuyobozi  kubambura

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu tugari twa Nyanza(SEDO) barashinja Akarere kutabaha amafaranga babemereye amezi akaba abaye arindwi(7) batayabaha.

Nkuko ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yasinyweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme tariki ya 01 Nyakanga 2023,igaragaza ko ashingiye ku iteka rya Minisitiri w’intebe rishyiraho uburyo bukoreshwa mu isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera y’abakozi ba leta.

Iriya baruwa ikomeza ivuga ko hashingiwe ku manota uriya mukozi yagize mu isuzumabushobozi ry’imyaka itatu ishize amenyeshejwe ko azumuwe mu ntera y’ingazi ntambike(Horizontal promotion) kuva ku mushahara yahembwaga mu mafaranga ukongerwa akazatangira guhembwa umushahara we wiyongereye kuva taliki 01 Nyakanga 2023 gusa abo byari bigenewe babwiye UMUSEKE ko nta byakozwe.

Umwe muri yagize ati”Twe aba SEDO amezi abaye arindwi twijejwe kuzamurwa umushahara ariko ntibyakozwe

Undi nawe yagize ati”Ubundi ikosa rifite akarere kuko turi abakozi bako kandi nibo bagena imishahara ariko ntibabikoze

Bariya ba SEDO bakomeza bavuga ko bahereye kera basaba gukora ibyo amategeko ateganya biza gukorwa ariko ntibahabwa amafaranga yabo bagasaba ubuyobozi ko bahabwa amafaranga yabo.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’utugari 51.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

- Advertisement -