Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyicira umwana ku mpamvu idasobanutse

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umugabo witwa NZARAMYIMANA Ezira w’imyaka  35 y’amavuko,  washakanye byemewe n’amategeko na Mutungirehe Aliette, akekwaho kwiyicira umwana.

NZARAMYIMANA yatawe muri yombi mu ntangiriro za Gashyantare 2024.

Intandaro yabaye  umwana wabo babyaranye  witwa IRADUKUNDA Aime Elisabeth w’imyaka  ine, aho nyina w’umwana yagiye guhinga akamusigira se .

Amakuru avuga ko yavuye guhinga  akabura uriya mwana, yabaza uwo yamusigiye,  akamubwira ko atazi aho umwana ari kuko badasanzwe birirwana.

Umwana yakomeje kubura bitewe n’uko uyu muryango ari umugore n’umugabo bari babanye mu makimbirane nkuko umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabibwiye UMUSEKE.

Yagize ati”Bari babanye mu makimbirane kuko na nyina w’umwana yemeye ko batari babanye neza kandi kuko n’uwo mugabo twari tumuzi yari igihazi”

Uriya muyobozi akomeza avuga ko inzego zirimo RIB zatangiye iperereza zo gushaka aho umwana ari, nyuma y’igihe umurambo w’uriya mwana uza kubonwa mu karere ka Gisagara.

Bawujyanye  ku bitaro bya Gakoma muri kariya karere ka Gisagara gukorerwa isuzuma.

Amakuru avuga ko uwo murambo wabonwe ahantu mu ishyamba uri mu mufuka wari mu njerekani yaciwe hejuru.

- Advertisement -

Uriya muyobozi kandi abajijwe icyo azi cyangwa yumvise cyaba cyaratumye uyu mugabo akekwaho kwica uwo yabyaye icyabimuteye, asubiza ko bishoboka ko yabitewe no gutanga ikuzimu  uyu mwana we ngo abe nk’igitambo kugirango abone amafaranga.

Yagize ati”Umwana byavuzwe ko umwana yari yatanzwe ikuzima kugirango abone amafaranga.

Amakuru avuga  kandi ko uyu mugabo aho afungiye avuga ko aziyahura.

Uriya muyobozi avuga ko byashoboka bitewe nibyo yasize akoze aho yanditse urupapuro ruriho ko umugore akwiye kuva i Ntyazo akajya gutura i Huye ari naho iwabo.

 Ezra ufunze ubu, yari afite abana babiri yabyaranye n’umugore w’isezerano.

Yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo ho mu karere ka Nyanza.

Ubusanzwe yakoraga amaradiyo na telefone mu isoko rya Ntyazo.

UMUSEKE  wamenye amakuru ko Ezra yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo akatirwa iminsi 30 y’agateganyo gusa aracyafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe agitegereje kujyanwa mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza