Perezida Ramaphosa arashaka gutegeka indi manda

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatakambiye Abanyafurika y’Epfo kuzamuhundagazaho amajwi mu matora yo ku wa 29 Gicurasi 2024, arashaka gutegeka manda ya kabiri.

Ramaphosa yamaze kugirana ibiganiro n’abo mu ishyaka rye kugira ngo bigire hamwe uko azahigika abifuza umwanya ariho.

Mu matora yo muri Gicurasi azahatana n’abarimo Julius Malema, abo mu ishyaka rya DA na Jacob Zuma wigeze kuyobora Afrika y’epfo.

Muri Afurika y’Epfo, ishyaka rigize imyanya myinshi mu nteko ni ryo rishyiraho umukuru w’igihugu.

Amashyaka ahabwa imwanya mu nteko ishinga amategeko igizwe n’imyanya 400 hashingiwe kw’ijanisha ry’amajwi babonye mu matora maze abadepite bagatora perezida.

Ibipimo bigaragaza ko amatora abaye ubu, ishyaka ANC riri ku butegetsi ryabona amajwi ari hasi ya 50 ku ijana.

Ni ku nshuro ya mbere byaba bibaye mu myaka hafi 30 ishize, Afrika y’epfo ibaye igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ishyaka ANC riramutse ritabonye ubwiganze mu nteko byarisaba kwifatanya n’andi mashyaka mato mu gushinga guverinoma.

Ku wa 24 Gashyantare 2024 ni bwo Prezida Ramaphosa azatangaza ku mugaragaro imigambi afitiye igihugu mu mujyi wa Durban, uri mu ntara ya KwaZulu-Natal.

- Advertisement -

Ishyaka rya Ramaphosa rishinjwa kunanirwa guhangana n’urugomo, ubwicanyi, ubukungu bazambye, ibura ry’amashanyarazi n’ubushomeri bwugarije urubyiruko.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW