Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko afite ubushake bwo guhura na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame , ngo baganire uko bashakira hamwe igisubizo ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi n’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio,nyuma y’ibiganiro byahuje Tshisekedi na Perezida wa Angola, Joao Lourenco, usanzwe ari umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n ‘Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yavuze ko “Lourenco, umuhuza hagati y’ u Rwanda na Congo,yagize uruhare mu biganiro byabaye mu nama ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereye muri Ethiopia.”
Congo ishinja u Rwanda gufasha no gutera inkunga umutwe wa M23 ariko u Rwanda n’uyu mutwe ntibahwemye kubihakana.
Kuri ubu muri Congo hamaze igihe gito hari agahenge mu mirwano ihaganye n’ingabo za leta n’umutwe leta ya Congo ifata nk’uwiterabwoba wa M23.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, ritangaza ko kugeza ubu bagera mu 135000 bamaze kuva mu byabo kubera imirwano. Aba bava mu bice bya Sake, hafi y’umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.
Ni agace kakunze kuberamo imirwano ikaze hagti y’uyu mutwe wa M23 n’ingabo za leta zifatanyije n’iza SADC, FDLR, Abacanshuro b’abazungu ndetse na Wazarendo.
ISESENGURA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW.