RDC: Minisitiri w’Ingabo yemeye ko M23 ibarusha imbaraga

Jean Pierre Bemba, Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bw’Igihugu warushije imbaraga ingabo za Leta n’abo biyambaje, ku buryo bananiwe kuwunyeganyeza.

Mu nama yateranye ku wa 02 Gashyantare 2024, Bemba yakuriye inzira ku murima abibwira ko umutwe wa M23 woroshye, ashimangira ko ufite abarwanyi bakomeye n’ibikoresho bihambaye.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba yagaragaje ko nubwo Ingabo za Guverinoma n’abo yiyambaje bakomeje kugaba ibitero kuri uwo mutwe, bikiri ihurizo kuwunyeganyeza.

Minisitiri Bemba yavuze ko M23 yihagazeho imbere y’imbaraga z’ibisirikare biyiteraniye ku mirongo y’urugamba.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC akunze kwikoma Leta y’u Rwanda, avuga ko ariyo iri inyuma y’ibibazo by’ubukungu n’iterambere iki gihugu kiri gucamo.

Kugeza ubu umutwe wa M23 uragenzura ibice byinshi muri teritwari ya Masisi, Rutschuru na Nyiragongo.

Ingabo za Guverinoma ya RD Congo, FARDC, zifatanyije na FDLR, abacanshuro b’abazungu, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, ntako batagize ngo batsinsure uyu mutwe ariko byabataye ku w’amazi.

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi nazo ziyambajwe kugeza ubu nta na santimetero y’ubutaka zirambura umutwe wa M23 ahubwo izi nyeshyamba zirakomeza kwigarurira ibindi bice.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere imirwano itoroshye yakomereje mu nkengero za Shasha aho FARDC n’abambari bayo bari kugerageza kwirukana umutwe wa M23.

- Advertisement -

M23 yashinje kandi  Ingabo za Leta n’abambari bayo gutera ibibombe i Mweso no mu nkengero zaho ahatuwe n’abaturage b’inzirakarengane.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW