RIB ifunze abantu 8 ibakurikiranyeho uburiganya mu ikorwa by’ibizami

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu umunani bakurikiranyweho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.

RIB ivuga ko mu bafunzwe harimo abagenzuzi b’imari bane barimo Umugenzuzi w’Imari mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, Umugenzuzi w’Imari mu Rwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda,RGB; Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ruhango n’Umugenzuzi w’imari mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry , yabwiye UMUSEKE  ko mu bafashwe  kandi harimo  n’ushinzwe Ishoramari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara n’ushinzwe ishoramari n’umurimo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.

Dr Murangira B Thierry, yavuze ko aba bose  bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo kwaka no kwakira indonke, kwihesha ikintu cyundi ukoresheje uburiganya,kudasobanura inkomoko y’umutungo,kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ndetse kwiyitirira umwirondoro.

RIB ivuga ko uko ibyaha byakozwe harimo kwiba ibizamini mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA rizwi nka E-recruitment no kubigurisha abagiye guhatanira umwanya  w’akazi ahantu hatandukanye muri leta.

Dr Murangira uvugira RIB avuga ko ikizami kimwe wasangaga kigurishwa arenze 500.000 Frw  ndetse ko iperereza rikomeje .

Ati “Iperereza rirakomeje, kugira ngo hatahurwe uwo ariwe wese wabigizemo uruhare, harimo n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.”

Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano bitandukanye aho igihano gito ari imyaka ibiri naho igihano kinini ari imyaka 10 ndetse n’ihazabu ishobora kuva kuri Miliyoni 3 Frw kugera kuri Miliyoni 5 frw  z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye cyangwa iz’umutungo adashobora kugaragaza.

RIB  yasabye  abaturarwanda ko bari bakwiriye kwirinda ibikorwa nk’ibi by’uburiganya ndetse ko itazihanganira uwo ari wese uzagwa muri ibi byaha.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW