Roméo wa Muhazi akomeje kuyikura ahabi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi mu kipe ya Muhazi United, Ndikumana Roméo uzwi nka Roumy, akomeje gutsindira ikipe ye ibitego biyifasha kuva mu makipe y’inyuma.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Nyuma yo kongera amasezerano muri iyi kipe, ari mu bakomeje kuyifasha, cyane ko akomeje kuyitsindira ibitego by’ingenzi.

Roméo amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ine yo kwishyura, amaze gukinira iyi kipe. Mu byo yatsindiye ikipe ye, harimo icyo yatsinze Kiyovu Sports i Ngoma ubwo ikipe zombi zanganyaga igitego 1-1, atsinda Gorilla FC i Kigali ubwo Muhazi United yatsindaga ibitego 2-1.

Uyu musore ukina aca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, asanzwe akinira ikipe z’Igihugu z’abato z’u Burundi.

Muhazi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22. Bisobanuye ko itarizera 100% ko yamaze kuguma mu cyiciro cya mbere.

Roumy ari mu beza Muhazi United ifite
Ndikumana (10) ni umukinnyi ngenderwaho muri Muhazi United
Roméo ni kapiteni wa Muhazi United

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW