Ruhango: Babiri bakekwaho gutema abanyerondo bafashwe

Abagabo babiri bakekwaho gukomeretsa abanyerondo bakoresheje imihoro n’abacuruzi  bafashwe.

Igikorwa cyo gushakisha abagize uruhare mu gukomeretsa abanyerondo bane  kuri batanu muri rusange n’abacuruzi  by’Umwihariko, cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 20Gashyantare 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye bw’Inzego z’Ibanze n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) bakoze Iperereza bashingiye ku makuru bari bahawe, bafata abagabo babiri bakekwaho iki cyaha cyo gukomeretsa aba baturage.

Gitifu Nemeyimana avuga ko umwe muri abo bafashwe yasanganywe impapuro z’Umwe muri abo baturage bari batemwe ananirwa gusobanura aho yaruvanye.

Ati “Mugenzi we wafashwe akunze kuvugwa mu bikorwa by’ubujura kubera ko azwi n’abaturage.”

Gitifu avuga ko Iperereza ku bakoze ibi bikorwa bihunganya Umutekano  w’abaturage barimo n’abashinzwe kurara irondo rikomeje.

Aba bafashwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Byimana.

Gusa bamwe mu baturage bqvuganye na UMUSEKE bemeza ko usibye impapuro bafatanye umwe muri abo bakekwaho gukomeretsa abanyerondo, bafite amakuru ko hari n’Umuhoro wari wuzuyeho amaraso bafatiye iwe.

Cyakora nta rwego rwayemeje, kuko Nemeyimana uyobora uyu Murenge wa Mwendo, yavuze ko ibindi aba bagabo bakekwaho bizava mu iperereza ubugenzacyaha bwatangiye gukora.

- Advertisement -

Kugeza ubu abantu batandatu  batemwe bari mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru, abandi bakomerekejwe bikabije bohorejwe mu Bitaro by’iGitwe biherereye mu Murenge wa Bweramana, kuko ikigo Nderabuzima cya Gishweru cyabonaga bamerewe nabi kitabasha kubaha serivisi z’Ubuvuzi kidafite.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.