Tchabalala yahesheje AS Kigali amanota atatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibifashijwemo na rutahizamu, Hussein Shaban Tchabalala, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Kigali Pelé Stadium, urebwa n’abafana mbarwa.

AS Kigali yari yakoze impinduka mu bakinnnyi babanzamo, Iyabivuze Osée yari yasimbuwe na Hussein Shaban Tachabalala.

Ikipe ya Gorilla FC yo ntiyari ifite rutahizamu ukomoka muri Guinée Conakry, Camara kubera imvune aherutse kugira.

Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yinjiye muri uyu mukino isatira, biciye kuri Hussein Shaban, Félix Koné na Benedata Janvier wari mwiza hagati mu kibuga.

Ku munota wa 21, ni bwo Tchabalala yafunguye amazamu ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina rwa Gorilla FC, nyuma y’akazi gakomeye n’ubundi yari amaze gukora.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe itozwa na Gatera Moussa, yagerageje gushaka icyo kwishyura biciye kuri Siméon na bagenzi be barimo Cédric Mavugo ariko ba myugariro ba AS Kigali bari beza.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi, iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Guy Bukasa yahise akora impinduka, akuramo Kevin Ebene na Rafael Osaluwe, basimburwa na Rucogoza Eliasa na Dominic.

- Advertisement -

Izi mpinduka zari zije gufasha gucunga igitego, haboneka uburyo, AS Kigali igatsinda ikindi.

Ikipe itozwa na Bukasa, yakomeje kugeregeza gucunga igitego cya yo, ariko ikanyuzamo igacisha imipira kuri Félix Koné na Tchabalala bayishakiraga ibitego.

Ikipe itozwa na Gatera, yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, ariko abakina mu busatirizi bwa yo, ntiwari umunsi mwiza kuri bo.

Iminota 90 yarangiye, AS Kigali yegukanye amanota atatu yaheshejwe na Hussein Shaban Tchabalala wayigarutsemo ku nshuro ya gatatu.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahise igira amanota 25, ifata umwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo. Gorilla FC yahise ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 21.

Dominic wa AS Kigali, yitwaye neza hagati mu kibuga
Tchabalala yahesheje AS Kigali amanota yuzuye
Félix Koné yitwaye neza mu busatirizi bwa AS Kigali
Hussein Shaban yari yagoye ikipe ya Gorilla FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW