U Burundi na Congo mu bihugu bya mbere bikennye muri Afurika

 

U Burundi bwa Ndayishimiye Évariste na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biri mu bihugu 10 bya mbere bikennye ku mugabane wa Afurika muri 2024 nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF.

Buri mwaka IMF isohora urutonde rw’uko ibihugu bihagaze mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibyo abaturage binjiza hagendewe ku musaruro mbumbe w’ibyakorewe mu gihugu, GDP.

Urutonde rwa 2024 rugaragaza ko Umurundi umwe ku mwaka yinjiza amadorali ya Amerika 936.

Ni ibituma iki gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda kiza ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu bihugu bifite abaturage bakennye.

U Burundi bubanzirizwa na Sudani y’Epfo, yo umuturage wayo yinjiza amadorali ya Amerika 492 ku mwaka.

Impamvu za Politike n’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi cyane ni zimwe mu zishyirwa imbere mu gutuma u Burundi buza mu bihugu bikennye cyane muri Afurika.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo nayo iza ku mwanya wa Kane mu bihugu 10 bya mbere bifite abaturage bakennye, kuko Umu-Congoman umwe abarirwa ko yinjiza Amadorali ya Amerika 1565.

IMF igaragaza ko ibihugu bito nka Liberia n’u Burundi bigorwa n’uko bitagira umutungo kamere uhagije, urwego rw’imari rukomeye ndetse n’umusoro uri hejuru utuma abashoramari mvamahanga bataza gushora mu gihugu.

- Advertisement -

Ibihugu bifite ubuso bunini nka Repubulika ya Demokarasayi ya Congo bigaragazwa ko byo gukena kw’ababituye biterwa n’amakimbirane mu gihugu, imvururu za Politike, ibikorwa remezo budagahije ndetse na ruswa y’amunzea bategetsi.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW