U Rwanda rurarinzwe- ab’i Rubavu batanze ibitekerezo ku ntambara yo muri Congo

Abatuye mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko badakurwa umutima n’urusaku rw’amasasu y’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23, bavuga ko iyo ntambara itabageraho kuko Gisenyi irinzwe kurusha ahandi mu gihugu.

Kuva amakimbirane ya M23 na Guverinoma ya RD Congo yakongera kubura mu mpera za 2021 urusaku rw’imbunda ntiruhosha.

Uyu mutwe wegeye imbere uvuye munsi y’ikirunga cya Sabyinyo ugera i Kibumba muri 25km mu majyaruguru ya Goma, aho umaze igihe kirenga umwaka.

Abarwanyi ba M23 aho kumanuka ngo bafate Goma bakomeje bagana Iburengerazuba za Masisi none ubu bari mu mbago za Sake mu birometero bicye mu burengerazuba bwa Goma.

Ibihumbi by’abaturage bahunze iyo mirwano birunze mu mujyi wa Goma usanzwe ari uwa gatatu muri Congo nyuma ya Kinshasa na Lubumbashi.

Uyu mujyi niwo sangano rya mbere ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nka zahabu, coltan n’ayandi acukurwa mu birombe by’ i Masisi, Walikale n’ahandi muri Kivu ya Ruguru.

Ni umujyi winjiragamo ibicuruzwa byinshi biturutse i Gisenyi mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Petite Barrière uri mu ya mbere wanyurwagaho na benshi muri Afurika, ubu byarazambye.

Iyi mirwano ya M23 na Leta ya Congo n’abambari bayo yakuruye umwuka mubi watumye urujya n’uruza rugenda biguru ntege.

Leta ya Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibirego Kigali ihakana.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi u Rwanda rudahwema kwereka amahanga ko Tshisekedi yanywanye na FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hagati aho Guverinoma ya Congo ntiyahwemye gushotora u Rwanda binyuze muri dipolomasi no mu bikorwa bya gisirikare.

Ibyifuzo bya Tshisekedi byo gutera u Rwanda ngo agakuraho ubutegetsi akoresheje indege z’intambara biri mu byatumye u Rwanda rwibikaho ubwirinzi bwo mu kirere no ku butaka.

Congo yakinishije kohereza abasirikare mu Karere ka Rubavu, abagerageje kurasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda bafashwe mpiri abandi basubizwayo ari imirambo.

Mu bushotoranyi bw’icyo gihugu hari n’ibisasu byatewe mu mirenge ihana imbibi na RD Congo, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubuyobozi baba hafi abaturage.

Imirimo irakomeje nta nkomyi

Abanya-Rubavu baratekanye…

Abaturage bo mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe.

Babwiye UMUSEKE ko nk’abatuye ku mupaka urusaku rw’amasasu y’intambara ibera muri RDC bayumva avugira hakurya mu baturanyi.

Mu mujyi wa Rubavu ubucuruzi n’indi mirimo yinjiza agafaranga irakorwa nta nkomyi, nta n’abana basiba ishuri ku mvo z’ibiturika muri Congo.

Muri aka Karere k’Ubukerarugendo abagasura ntibagabanuka ari nako abashaka kurya ubuzima ku mucanga w’i Kivu bidagadura.

Utubyiniro n’utubari usanga twiganjemo Abanye-Congo batuye i Gisenyi n’abambuka muri Weekend, baceza umuziki nta wubahagaze hejuru.

Dusabimana Elie wo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge Gisenyi avuga ko imirwano bumva ko isatira i Goma ariko itagera i Gisenyi, kuko irinzwe kuruta ahandi hantu hose.

Ati “Ntuherutse kumva umunyerondo wafashe umusirikare wa Congo wari waje mu Rwanda ? twese dufatanyije n’inzego z’umutekano, nta waduca mu rihumye.”

IKIRERE CY’U RWANDA KIRARINZWE

Mbyarabatumye Jean d’Amour wo mu Murenge wa Mudenge we avuga ko nta bwoba bagira bwo kujya mu mirima no gukora imirimo yabo ya buri munsi kuko u Rwanda rutekanye.

Ati “Twumva bituragurika iyo hakurya twe tugakomeza akazi kacu kuko Ingabo zacu zihora ziri maso.”

Abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana n’abo bavuga ko bakataje mu bikorwa by’iterambere nta nkomyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwitiranwa n’umwanzi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo ryo ku wa 18 Gashyantare 2024 yavuze ko Leta ya Congo yarunze mu buryo bugaragara ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ivuga ko intego ya RD Congo ari ukwirukana umutwe wa M23 n’abasivile b’Abatutsi b’Abanyekongo, bagahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Yashimangiye ko u Rwanda rutazongera kwemera ko ikibazo cya Repubulika ya Demokarasi cyambuka imbibi kikajya ku butaka bw’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga kandi ko rutazigera rujenjekera amagambo ya Tshisekedi, abanyepolitiki n’abasirikare bavuga ko bazarutera ,ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.

Urujya n’uruza ni nta makemwa i Rubavu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW