U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’imiyoborere myiza

U Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024 rwahawe igihembo mpuzamahanga cy’imiyoborere myiza, (Global Government Excellence Award).

Iki gihembo u Rwanda rugikesha kwimakaza umuco wo kubazwa inshingano binyuze mu gukorera ku mihigo.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana niwe wakiriye iki gihembo mu Nama ya za Guverinoma iri kubera i Dubai.

Buri mwaka abayobozi b’uturere bakora ku mihigo basinyira imbere y’Umukuru w’Igihugu,hagamijwe kurushaho kunoza iterambere ry’uturere.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.

Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 79%, Intara y’Amajyepfo iza ku wa kabiri n’amanota 78%.

Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n’amanota 75%, naho Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma n’amanota 70%

Icyo gihe Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yanenze uturere tudashyira imbaraga mu kwisuzuma no gukosora ibitagenda.

Ati “Ikindi kigomba kuba kibitera, ni ubuyobozi. Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume. Ubwo ndabwira, niba hari umuyobozi w’ako karere (Burera) cyangwa izindi nzego, wisuzume vuba na bwangu, ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana. Kudakurikirana ibidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje, nibyo bikorwa ahubwo.”

- Advertisement -

Gukorera ku mihigo u Rwanda rwaherewe igihembo mu bihe bitandukanye byafashije abayobozi kwisuzuma no kubazwa inshingano, basobanura icyatumye imihigo itagerwaho 100%.

UMUSEKE.RW