Uganda yabeshyuje amakuru ko yaba iri gufatanya na M23 i Rutshuru

Igisirikare cya Uganda cyabeshyuje amakuru yari yatangajwe ko ingabo z’iki gihugu zaba ziri iRutshuru muri Kivu y’Amajayruguru, ndetse ko zaba iri gufatanya na M23 mu kurwanya ingabo za Congo.

Mu minsi yashize, umwe mu bavugira FDRL witwa Jules Mulumba, yashyize amafoto ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter agaragaza  imodoka z’intambara n’abasirikare ba Uganda ,avuga ko bari ku rihande rwa M23.

Mu itangazo igisirikare cya Uganda cyasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2024, kivuga ko gishaka gushyiraho umucyo ku byatangajwe ko izi ngabo zaba ziri i Rutshuru.

Itangazo rigira  riti “ UPDF ishyize umucyo ku bihuha byakwirakwije na Jules Mulumba ko ingabo za Uganda ziri muri Rutshuru. Mu gushaka kugaragaza ko ari ukuri, yafashe amafoto y’ingabo zacu zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu muryango wa Afurika y’IOburasirazuba (EACRF).

UPDF ikomeza ivuga ko ngo ayo mafoto yafashwe ubwo ingabo za Uganda zari mu ngabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  zari mu duce twa Tsengero ,muri Bunagana –Rutshuru werekeza ku nkengero za  Goma na Sake.

UPDF iti “Mulumba uvugira umutwe wa FDLR na Wazarendo , yashatse kwitwaza ko impamvu yo kuneshwa na M23, ari kubera ibyo birego.

UPDF nta mpamvu nimwe  ifite yo kwivanga mu ntambara keretse igihe hashyira imbaraga mu gushaka amahoro mu karere.”

Nyuma yaho Jule Mulumba atangarije ko ingabo za Uganda ziri gufatanya na M23, bimwe mu binyamakuru byo muri Congo byafashije gukwirakwiza ibyo bihuha ndetse bifatwa nk’ukuri kuri bamwe mu bayobozi ba Congo.

Kugeza ubu M23 ihanganye bikomeye n’ingabo za FARDC ifatanyije n’iza SADC, iz’u Burundi  ndetse n’indi mitwe nka FDRL ,Wazalendo  n’abacanshuro.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW