Ukuri ku musifuzi wasagariwe na Ndizeye Samuel

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Nsabimana Patrick asagariwe n’umukinnyi wa Police FC, Ndizeye Samuel, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahise ritanga ibihano kuri uyu mukinnyi.

Tariki ya 14 Mutarama, mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare. Uyu mukino wari wayobowe na Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick ari nawe wasagariwe na Ndizeye Samuel.

Nyuma y’umukino nk’uko bisanzwe, berekeje mu rwambariro ariko babanza guhagarara hagati mu kibuga nk’uko bisanzwe bikorwa.

Ndizeye Samuel utaranyuzwe n’imisifurire kubera kwangirwa igitego cyari cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, yaciye mu rihumye abasifuzi maze yegera Nsabimana Patrick aramusagarira ku kigero cy’uko amakuru avuga ko yamukubise umutwe.

Nyuma y’aya makosa y’uyu myugariro, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryamifatiye ibihano byo kumuhagarika. Bisobanuye ko iri shyirahamwe ryahaye Ubutabera umusifuzi wasagariwe.

Tariki 18 Mutarama 2024, Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yahagamaje Umusifuzi Nsabimana, Komiseri Kagabo Issa na Ndizeye Samuel ngo batange amakuru y’ibyabereye i Nyagatare. Kuri ibi byaha byombi, iyi Komisiyo yaje gufatira Ndizeye igihano cyo guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda.

Patrick asanzwe asifura mu cyiciro cya mbere

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW