Umushinga wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ugeze he ?

Mu bihe byo kwiyamamariza manda ya kabiri, Perezida Felix Tshisekedi yasezeranyije abanye-Congo ko mu gihe umutwe wa M23 waba wigaruriye akandi gace ka kiriya gihugu, azahita ashoza intambara k’u Rwanda, ingabo ze zigashwanyaguza Kigali zibereye i Goma.

Ni nyuma y’aho byari bimaze kuba intero n’inyikirizo ko buri uko Tshisekedi afashe ijambo, abanza kwikoma u Rwanda, agaragaza ko arirwo ntandaro y’intsinzwi n’imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Nko ku wa 28 Ukwakira 2023 ubwo yari i Brazaville, yavuze ko azarangizanya n’Abanyarwanda, hanyuma akubaka inkuta zitadukanya RD Congo n’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati  “Umunsi tuzashyira iherezo kuri aba bantu, tugashyira iherezo kuri iyi myitwarire, njyewe nka Perezida wa RDC ntabwo nzubaka ibiraro, ahubwo nzubaka inkuta kugira ngo ndindire umutekano abantu banjye.”

Ku wa  5 Ukuboza 2023 yavugiye i Lubumbashi ko u Rwanda nirudahagarika gufasha M23, ngo ruzamubona.

Yagize ati “Nabwiye umuyobozi wabo ko arekeraho, ko ibyago yateje muri Congo bihagije, kandi ko nabikomeza azatubona.”

Ku wa 8 Ukuboza 2023, Tshisekedi yageze aho agereranya Perezida Paul Kagame na Adolf Hilter, umunyagitugu wayoboye u Budage ndetse atangiza Intambara ya Kabiri y’Isi.

Yagize ati ” Ngiye kubwira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler, afite gahunda yo kwagura [igihugu], musezeranyije ko azarangira nka Adolf Hitler.”

Ubwo yiyamamarizaga i Goma tariki 10 Ukuboza 2023 yabwiye abiganjemo abakuwe mu byabo n’imirwano ko nibongera kumutora, azashyira iherezo ku ntambara n’u Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ndabizeza ko urugamba rugomba gukomeza, kandi ko ndabasezeranya ko tuzambura iki gihugu abaterabwoba ba M23 boherejwe n’umuyobozi wabo wababaje Abanye-Congo kuva kera.”

Uyu mu Perezida uyoboye igihugu gikubye u Rwanda inshuro mirongo mu bunini, ku wa 18 Ukuboza 2023 yatangaje ku mugaragaro ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo kurasa i Kigali.

Muri iryo jambo yavugiye i Kinshasa imbere y’abayoboke be yageze kure avuga ko igisirikare cye gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kitavuye mu Mujyi wa Goma.

Yagize ati “Ntimugire ubwoba. Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton.”

Perezida Tshisekedi yakomeje agira ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

Abo mu mutwe wa M23 bo babwiye Felix Tshisekedi ko niba koko ashaka gutera u Rwanda ntaho byaba bitaniye no kwiyahura.

Ni mu gihe ibyavuzwe na Tshisekedi mu bihe byo kwiyamamaza ari umujyo w’abandi bategetsi bo muri RD Congo bahoza mu kanwa u Rwanda barushinja gutera igihugu cyabo mu izina rya M23. Ibyo u Rwanda rutera utwatsi.

Ibyo gutera Kigali bigeze he ?

Nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira inzira zigemura ibicuruzwa cyane cyane ibiribwa mu mujyi wa Goma, bamwe mu baturage batangiye kotsa igitutu Perezida Tshisekedi bamusaba gusohoza isezerano yabahaye.

Ni mu gihe kandi mu gace ka Mugunga mu Mujyi wa Goma hamaze kugwa ibisasu bigera kuri bitatu bivugwa ko ari ibya M23, gusa hari andi makuru avuga ko biterwa na FARDC.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo, Patrick Muyaya, yabajijwe aho umugambi wo gutera u Rwanda ugeze.

Muyaya yahishuye ko akurikije ibihe igihugu cyabo kirimo batashobora gutangiza intambara k’u Rwanda.

Yavuze ko umutegetsi mukuru muri RD Congo ahugiye muri operasiyo yo gushyiraho inzego nshya z’igihugu ndetse ko n’ubwo Tshisekedi yaba abishaka, yazitirwa n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati ” N’ubwo Perezida wa Repubulika yaba abishaka, bijyanye n’ibi bihe bishingiye ku itegeko nshinga ntabwo byadukundira kubikora [gushoza intambara ku Rwanda]. Ibyo si byo bintu by’ingenzi kurusha ibindi bikenewe muri iki gihe.”

Muyaya yavuze ko icy’ingenzi ari uguhangana n’umutwe wa M23 ukamburwa ibice byo muri Kivu ya Ruguru watse abasirikare ba Leta n’abambari babo, noneho iby’intambara n’u Rwanda bikazaza hanyuma.

Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda ni ingingo yagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023.

Perezida Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane.

Yagize ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

U Rwanda ruvuga ko Congo aho guhangana n’ibibazo byayo igerageza uko ishoboye ikabitwerera abandi, kugeza aho yiyemeje kunywana no gukorana n’imitwe nka FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Antoine Felix Tshisekedi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW