Umusifuzi yasimbuwe mu mukino wa Real Madrid na Sevilla

Isidro Diaz de Mera wasifuye umukino wa Real Madrid na Sevilla yasimbuwe rwagati mu mukino na mugenzi we nyuma yo kuvunikira mu kibuga.

Mu ijoro rya tariki 25 Gashyantare 2024, muri Espagne kuri Stade ya Real Madrid Santiago Bernabeu, haberaga umukino wa w’umunsi wa 26 wahuzaga Real Madrid na Sevilla.

Ni umukino warangiye Real Madrid itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Luka Modric ku munota wa 81 ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma y’uko yari yinjiye mu kibuga asimbuye Nacho Fernandez ku munota wa 75.

Kimwe mu bintu bidasanzwe byabaye muri uwo mukino n’uko umusifuzi wari watangiye asifura umukino nk’umusifuzi wo hagati ari nawe wa mbere, atashoje uwo mukino nyuma y’uko yagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 60 nibwo Isidro Diaz de Mera wari umusifuzi wo hagati yagize ikibazo cy’imvune ku kuguru.

Abaganga bagerageje kumuvura ngo agaruke mu kibuga asifure ariko biranga.

Nyuma y’iminota 5 Fernandez Buergo wari umusifuzi wa kane niwe waje akomeza gusifura iminota yose yari isigaye ngo umukino urangire.

Kugeza ubu muri shampiyona ya Espagne ikipe ya Real Madrid niyo iyoboye urutonde n’amanota 65 mu mikino 26 yakinnye, mu gihe Sevilla yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24.

 

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW