M23 yafunze umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Amakuru aremeza ko umutwe wa M23 ugenzura umuhanda uhuza Intara za Kivu zombi nyuma yo kwigarurira i Shasha akaba ari nabwo bwa mbere aba barwanyi bageze ku kiyaga cya Kivu.

Kuva ku wa Gatandatu, umutwe wa M23 uragenzura uduce twa Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva, Bukobati na Nyamubingwa.

Ni mu gihe abaturage b’i Sake batangiye gukuramo akabo karenge bagerageza guhungira mu Mujyi wa Goma.

Bamwe mu bashyigikiye M23 bashyize ku rubuga rwa X videwo, igaragaramo abarwanyi ba M23 bari Shasha, ndetse abaturage bumvikana bavuga ko “bakijijwe ingabo za Leta zisahura imitungo yabo.”

Abaturage bo muri biriya bice baremeza ko bidashoboka kuva Minova ngo ugere Sake cyangwa i Goma.

Abo baturage bavuga ko kugeza ubu nta muhanda n’umwe Goma isigaje wo kuyigemurira ibiribwa kuko yose yafunzwe n’abarwanyi ba M23.

Umwe mu Banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo yabwiye UMUSEKE ko M23 ari yo igenzura umuhanda uhuza Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.

Ati ” Abahunga benshi barikuva Shasha, Kituva na Bweramana muri Minova, Ingabo za Leta, SADC n’Abarundi batsinzwe.”

Corneille Nanga uhagarariye ihuriro Alliance Fleuve Congo, yagaragaye yemeza ko M23 yamaze gufata Shasha anasaba abanye-Congo gushyigikira izi nyeshyamba bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

- Advertisement -

M23 kandi ishinja ingabo za Leta, iza SADC, iz’u Burundi, FDLR n’imitwe y’inyeshyamba ikorana na Leta kurashisha imbunda nini, indege z’intambara, na drones mu duce dutuwe cyane n’abasivili.

Inyeshyamba zivuga ko aho zafashe nta guhagarika urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu, zigasaba abaturage bahunze gutahuka.

Ingabo za Congo ntacyo ziratangaza ku ifungwa ry’umuhanda Sake-Minova n’ifatwa rya Shasha ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW