Urubyiruko rwasabwe guca ukubiri n’isoni zo kugura agakingirizo

Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, irasaba urubyiruko kudatinya kugura udukingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2024, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ipfunwe baterwa no kutugurira mu ruhame.
Rukundo Aimable avuga ko atapfa gutinyuka kugura agakingirizo mu iduka kuko bahita bamwita umusambanyi.
Ati ” Ndeba uko nihererana nyiri boutique nkamwongorera cyangwa nkahimba irindi zina agakingirizo.”
Uwase Kevine we yemeza ko kugura agakingirizo ari kirazira ku bakobwa kuko hagize ukaguze mu ruhame bamwita icyomanzi agata ibaba.
Ati” Ntabwo wajya kugura agakingirizo hafi yo mu rugo kuko batabika amakuru no ku kigo nderabuzima abakobwa biragoye gufatayo udukingirizo.”
Mu gihe gishize hari hashyizweho uburyo bwo gusangisha abaturage udukingirizo ahantu hihereye hakoreshejwe imashini, gusa zimwe zaje gusenywa izindi zaguye umugese.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Kabanyana Nooliet yavuze ko kwigisha abantu ko agakingirizo ari ubuzima bituma abagira amasoni yo kutugurira mu ruhame babicikaho.
Avuga ko igihe cyose umuntu azumva ko agakingirizo atari ikintu gifite agaciro kuko kamurindira ubuzima bizatuma ashobora kugwa mu mutego wo kutagakoresha.
Ati ” Ni uko tubigisha, bakazumura imyumvire bakumva agaciro ko gukoresha agakingirizo n’icyo bibafasha kuramira ubuzima bwabo.”
Kabanyana avuga ko bafatanyije na Leta n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko bikozwe n’urubyiruko bagenzi babo.
Ni gahunda yiswe “Umujyanama w’Urungano” igamije kongerera urubyiruko ubwisanzure n’ubumenyi k’ubuzima bw’imyororokere.
Ati ” Bakiga HIV bakayimenya, bakumva ibyiza n’ibibi ariko bimwe bize bakaza kubigeza no kuri bagenzi babo, aho usanga Umujyanama w’Urungano ayobora bagenzi be hagati ya 25 na 30.”
Yakomeje avuga ko urugaga abereye umuyobozi rukomeje gukaza ingamba zirimo ubukangurambaga n’amahugurwa kugira ngo abantu b’ingeri zose bagire amakuru kuri Virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yavuze ko nta wukwiriye kwigira ntibindeba mu guhangana na Virusi itera SIDA.
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bavugishe ukuri ko bidateye isoni kugura agakingirizo kuko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.
Ati ” Nugira isoni zo gufata agakingirizo ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti.”
Dr Ikuzo avuga ko buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, gutinyuka kugura no gukoresha agakingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima.
Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF buri mwaka utanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu, ni mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo ku mwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Kabanyana Nooliet

Urubyiruko rusabwa guca ukubiri n’isoni zo kugura agakingirizo

Udukingirizo tugezwa hirya no hino mu rwego rwo guhashya Virusi itera SIDA
Abayobozi batandukanye bagaragaje ubwiza bwo gukoresha agakingirizo
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE RW