Urujijo ku rupfu rw’Umunyarwanda wapfiriye muri Bus yo muri Uganda

Ku wa mbere w’iki cyumweru , Kisoro ,muri Uganda, umunyarwanda yasanzwe yapfuye, aguye mu modoka, biteza urujijo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu nyakwigendera yaba yarapfiriye mu modoka ya bus y’ikigo cya Horizon

Nyakwindera w’imyaka 20  yitwa James  Tuyizere, akaba akomoka mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Jenda, mu  Burengerazuba bw’u Rwanda.

UMUSEKE wamenye ko yari ari muri Bus za Horizon, ifite purake ya UAM 218H yavaga Kampaka yerekeza mu karere ka Kisoro.

Umwe mu bagenzi yitwa Hamis Magumu, yabwiye Dailmonitor ko uyu nyakwigendera yari yicaye uruhande rwe, yatangiye gufatwa n’uburwayi aruka mu modoka, ubwo bendaga kugera Ntungamo.

Ati “Nari nicaranye n’uyu mugabo mbere yuko ajya kwica inyuma. Yararukaga cyane , kuva yatangira kwinjira mu modoka mu mujyi wa Kampala, mbere yuko dutangira urugendo rujya Kisolo. Iyo shoferi amenya iby’uburwayi bwe, ahari yari kurokora ubuzima bwe.”

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri Kabale,Hakim Mukasa, yavuze ko iki kibazo cyagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale, ikaba ariyo iri kubikurikirana.

Mukasa yongeraho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’iBitaro bya Kabare.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW