Huye: Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha umugabo wahoze afite ipeti rya Major mu gisirikare cy’u Rwanda, n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, rutegeka ko bafungwa imyaka 7.
Bombi bakurikiranyweho ibikorwa binyuranije n’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ikirombe bikekwa ko cyakoreshwaga na Rtd Major Katabarwa Paul cyaridutse gisiba abantu batandatu bari bakirimo tariki ya 19 Mata 2023.
Icyemezo cy’Urukiko UMUSEKE ufitiye kopi kivuga ko Katabarwa Paul ahamwa n’ibyaha bibiri, icyo Gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyaha cyo Kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu.
Muri uru rubanza rurgwamo abantu batanu, Uwamaliya Jacqueline wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, nubwo impanuka yabaye yarimuriwe ahandi, na we yahamwe n’ibyaha bibiri.
Yahamwe n’icyaha cyo Kuba icyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyaha Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Major (Rtd) akurikiranyweho uruhare mu kirombe cyahitanye abantu
Urukiko rwategetse ko Katabarwa Paul ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5. Iki gihano ni na cyo cyahawe Uwamaliya Jacqueline na we akazatanga ihazabu ya miliyoni 5.
Abandi bantu batatu, Liberatha Iyakaremye wari Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana na Protais Maniriho wari Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere muri ako Kagari bagizwe abere ku byaha byose baregwa, urukiko rutegeka ko bahita barekurwa.
- Advertisement -
Impanuka y’iki kirombe cyagwiriye abantu batandatu yabaye kuwa 19 Mata 2023, ibikorwa byo kubashakisha bishyirwaho iherezo nta n’umwe babonye ariko ubuyobozi bushyiraho imisaraba nk’ikimenyetso cy’ishyingura ryabo.
Huye: Barasaba ubutabera ku babo baguye mu kirombe kigashingwaho umusaraba