Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubozo yasabiwe gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw ,umwunganira mu mategeko asaba ko ahabwa igihano gito.
Mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge harimo abanyamakuru benshi n’abantu baje gukurikirana urubanza. Ukinjira mu rukiko abapolisi babanzaga kugusaka.
Imbere mu Rukiko byari bibujijwe gufata amashusho cyangwa amafoto.
Kazungu yaje yambaye umwambaro uranga imfungwa, akaba yunganiwe na Me Murangwa Faustin.
Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.
Bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.
Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza, yarangiza akabica.
Kazungu Dennis ntiyavuze byinshi, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ntacyo arenzaho.
Uyu mugabo yasubije inteko Iburanisha ati “Ndabyemera”.
- Advertisement -
AKANTU KU KANDI IBYABEREYE MU RUKIKO
Gusa, yavuze ko ari i Mageragere yandikiye RIB ko hari umuntu yishe amushyira hasi y’abandi.
Kazungu yavuze ko afite umwana w’imyaka 14 y’amavuko, uwo mwana ngo ari iwe ntabwo yibaga cyangwa ngo yice umwana we ngo atazabimenya.
Yavuze ko yakoze ubunyamaswa, ko ibyo yakoze byose atabikoreshejwe n’amaramuko, ngo nta gisobanuro yabibonera.
Kazungu Denis yarize mu Rukiko maze asaba imbabazi ababyeyi, abana, Abanyarwanda na Perezida Kagame.
Umunyamaregeko we yasabye ko agabanyirizwa ibihano kuko aburana yemera icyaha, akaba ari na we watanze amakuru y’ibikorwa yakoze
Mu rukiko hagaragaye abaregera indishyi bagera kuri barindwi. Ni abagore batatu n’abagabo babiri n’abandi babiri bahagarariwe na Avoka.
Nyiri nzu Kazungu yakodeshaga yasabye indishyi z’amafaranga atishyuwe, no kuba inzu ye yarayambitse isura mbi.
Kazungu yasohowe mu Rukiko arinzwe cyane nk’uko yaje.
Kazungu Dennis uri gukurikiranwa mu nkiko aregwa ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abagera kuri 14.
Yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.
Ni urubanza rwaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukwakira 2023, aho umwe mu bafashwe ku ngufu na Kazungu yamureze ndetse akaba anasaba indishyi muri uru rubanza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko urubanza ruzasomwa ku wa 08 Werurwe 2024
UMUSEKE.RW