Bamwe mu babyeyi bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, bafite abana b’abakobwa batewe inda bataragira imyaka y’ubukure, aho kubashakira ubutabera ngo barenganurwe bakihutira kumvikana amafaranga bazajya baka uwakoze icyaha bakabihindura “Bizinesi” baburiwe kubireka bigishiboka.
Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Gicumbi na Musanze nitwo turere tuza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18.
Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa kabiri mu Gihugu mu kugira abangavu batewe inda zitateguwe.
Bamwe mu babyeyi bemeza ko hakiri imyumvire mibi ya bamwe muri bagenzi babo bamenya ko abana babo batwe inda, aho kwihutira kubashakira ubutabera ahubwo bakirukira kumenya uwayimuteye uko ahagaze ku mufuka.
Bavuga ko ahita amwegera bakajya mu biciro by’ibyo azajya agenera umuryango w’umwana yateye inda, iby’ubutabera bikarangira aho.
Nyinawumuntu Theresa ni umwe muri bo yagize ati” Apfa kumenya ko uwamutereye inda umwana afite agafaranga imiryango irahura, bakiyunga uwakoze icyaha akemera gutanga umubare w’amafaranga mu gihe runaka, ibyo kurega bikarangirira aho, ikibahaje kurushaho hari abayobozi babimenya bakicecekera mu midugudu biberamo, birababaje.”
Mvukiyehe Donatien nawe ati ” Guhishira uwagutereye umwana inda ntaho bitaniye no gucuruza ubuzima bwe kandi bwarashyizwe mu byago icyo gihe nta jambo aba afite, dufatanyije n’ubuyobozi iki kintu gikwiye guhagarara, akenshi iyo hajemo gusibanganya ibimenyetso kubera amafaranga, ubutabera burabura abahemukiwe bakibuka kurega kuko batubahirije ibyo bumvikanye.”
Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr Uwamariya Valentine nawe yagarutse kuby’iki kibazo, asaba ababyeyi kurengera abana baba bahuye n’ibi bibazo no gutangira amakuru ku gihe aho byagaragaye, abasaba kubigira ibyabo, ariko n’umubyeyi uzafatirwa muri ayo makosa nawe atazabura kubibazwa.
Yagize ati “ Iyo habayeho gutwita usanga hari imiryango ireba gusa ku nyungu bazakuramo bakabifata nka business niko navuga bakirengagiza ko umwana yahohotewe, umuryango w’uwahohoteye ukagira icyo ugenera uwahohotewe akenshi bikazamenyekana ariko uko banze gutanga ibyo bemeranyijwe bakabona kurega.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati” Iyo byagenze gutyo uwakoze icyaha aba yarahawe rugari yo gutoroka, bikorwe vuba buri wese abe ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe, ni ngombwa cyane ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa banafasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa cyane irishingiye ku gitsina”
Imibare yagaragajwe n’ibarura ryakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu 2023 abangavu bari ku myaka kuva kuri 14-17 bangana n’ibihumbi 5.354 naho kuva kuri 17-18 bangana n’ibihumbi 16,650, mu gihe mu 2024 mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri gusa abangavu batewe inda bangana 3,165, ariyo mpamvu ababyeyi basabwa gutanga amakuru ahakigaragara iri hohiterwa.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW mu Majyaruguru