Abacuruzi batumiza ibintu mu Bushinwa bashyizwe igorora

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abarangura mu Bushinwa bashima Asiafrica Logistics

Asiafrica Logistics, Sosiyete isanzwe ifasha abacuruzi kurangura ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa kandi bikabageraho uko byateguwe, yongereye ikoranabuhanga rizafasha abakiliya babo gukurikirana umutekano w’ibicuruzwa byabo.

Ibi byagarutsweho ku ya 9 Werurwe 2024, mu musangiro ngarukamwaka no kungurana ibitekerezo hagati y’abakiliya n’abafatanyabikorwa b’iyi sosiyete yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo gifasha abarangura mu Bushinwa kubona ibicuruzwa byabo mu buryo bwihuse, buhendutse kandi butabagoye no guhangana n’ibibazo by’ubutekamutwe byakunze kwibasira abacuruzi bakoranaga n’abakomisiyoneri ba baringa.

Asiafrica Logistics ifasha kandi abarangura ku nganda zikora ibintu bifite ubuziranenge, abakeneye abasemuzi babafasha mu gukoresha Igishinwa ndetse n’Icyongereza ndetse n’inzobere mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bashaka kugura.

Habimana Jean Marie Vianney ucuruza imyenda, yashimiye Asiafrica Logistics kuri serivisi nziza, agereranyije n’abandi yakoranye nabo mbere.

Ati “Twishimiye ko mu gihe ibicuruzwa byacu bigize ikibazo bashobora kutwishyura kuko haba hariho ibyago ko ubwato bushobora kuraswa cyangwa bukarohama. Hari abo byigeze kubaho mu zindi sosiyete, ibintu bikabura bagahomba cyangwa bakishyurwa amafaranga makeya”.

Bintunimana Faustin uyobora Asiafrica Logistics ishami ryo mu Rwanda yavuze ko kuva mu 2014 Asiafrica Logistics yafashije abacuruzi benshi mu Rwanda bagorwaga no gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa.

Ati “ Twongereye serivisi ku buryo abakiliya bacu tubafasha gutera imbere binyuze mu mikoranire myiza kandi izarushaho kwishimirwa muri uyu mwaka dutangiye.”

Bwana Lister, Umuyobozi Mukuru wa Asiafrica Logistics mu Bushinwa, yavuze ko intego yabo ari ukunoza no guha serivisi nziza abakiriya babo.

- Advertisement -

Ibi bishimangirwa n’itsinda ryashyizweho ry’Abashinwa rikorera mu Rwanda ndetse n’iry’Abanyarwanda rikorera mu Bushinwa kugira ngo abacuruzi barangura ibicuruzwa mu Bushinwa babone serivisi inoze.

Ku kibazo cy’umutekano mucye ushobora kuvuka mu nyanja zinyuzwamo ibicuruzwa, Asiafrica Logistics yijeje abayigana ko badashobora guhura n’ibihombo.

Bwana Lister yagize ati “Iyo ukorana na sosiyete yacu kontineri yawe ikagwa nko mu nyanja cyangwa igafatwa n’inkongi y’umuriro, tugukorera indi komande nk’iyo wari wakoze ibicuruzwa byawe bikakugeraho”.

Yongeyeho kandi ko kuri ubu bongereye ikoranabuhanga mu kumenya amakuru y’ibicuruzwa umucuruzi yatumije.

Ati ” Niba kontineri yawe igeze i Mombasa uzajya ubona ubutumwa kuri telefone yawe, niba igeze ku Rusumo ubone ubutumwa kugeza igeze i Kigali.”

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye ubucuruzi bukomeye cyane bushingiye ku bicuruzwa biva mu nganda zo mu Bushinwa biza mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa fatizo ( primary products) u Rwanda rwohereza mu Bushinwa, ibi bigaragazwa n’uko muri 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyo 31.2%.

Bwana Lister, Umuyobozi Mukuru wa Asiafrica logistics
Bintunimana Faustin uyobora Asiafrica Logistics ishami ryo mu Rwanda
Abacuruzi batanze ibitekerezo bashima iyi sosiyete, bagaragaza n’ibyakorwa ngo bakomeze gutera imbere bose
Abarangura mu Bushinwa bashima Asiafrica Logistics

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW