Abanyamahanga bavura mu Bitaro bya Nyanza barashinjwa gukinira ku barwayi

Mu bitaro by’akarere ka Nyanza haravugwa ikibazo cya serivisi mbi zitangwa n’abanyamahanga bakora ibisa nko gukinira ku barwayi nk’uko abaturage babibwiye UMUSEKE.

Umwe mu baturage wagiye kwaka serivisi yo gukurwa amenyo mu bitaro bya Nyanza yabwiye UMUSEKE ko yagowe na serivisi mbi yahawe.

Yagize ati”Abantu tutumvikanaga ururimi bagiye kunkura iryinyo babanza kunyoza mu kanwa ariko mara umwanya munini nta kindi ndakorerwa.”

Uyu muturage akomeza avuga ko yageze ku bitaro i saa yine za mugitondo yinjizwa aho bakurira amenyo bamwoza mu kanwa bahita bamuryamisha ku gitanda, bahita bigira kwiganirira.

Avuga ko yamaze amasaha abiri agaramye kuri icyo gitanda ntayindi serivisi arahabwa yanabacira amarenga bakamureba gusa.

Uyu mubyeyi avuga ko kera kabaye abo banyamahanga baje kuva mu biganiro barimo gusa yanze ko bamukoraho kuko nibyo bakoraga yabonaga batabizi.

Ati ” Naje gufashwa n’Abaganga b’Abanyarwanda, ndasaba ko ibitaro bya Nyanza byacyemura iki kibazo tugahabwa serivisi inoze.”

Bamwe mu bakozi bakora muri serivisi yo mu menyo bavuga ko ikibazo nabo ubwabo bakibonye, batera intambwe babibwira umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Bavuga ko abo banyamahanga bari kwigira ku banyarwanda ibyo gukura amenyo kuko badafite ububasha bwo kuvura umuntu ako kanya kuko batabizi.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Dr. SP Samuel Nkundibiza yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, gusa mu magambo macye yagize ati “Cyakemutse”.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abo banyamahanga ari abaturutse mu gihugu cya Sudan bari mu karere ka Nyanza bimenyereza umwuga wo kuvura.

Gusa bamwe mu bagana ibitaro bya Nyanza banenga serivisi bari guha Abanyarwanda nkaho bari kubakiniraho.

Ibitaro bya Nyanza si ubwa mbere havuzwe serivisi mbi kuko no mu minsi yashize hanenzwe ko abagana biriya bitaro badahahabwa serivisi yo gucishwa mu cyuma.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko icyuma cyapfuye ariko ko mu cyumweru kimwe bizaba byakemutse ariko kugeza ubu ntikirakorwa n’ubundi abaturage ntibagihabwa iyo serivisi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza