Abanye-Congo batuye I Roma batuye  Papa Francis agahinda kabo

Abanye-Congo batuye mu Mujyi wa Roma, bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro yamagana ubwicanyi bukomeje kuba mu Burasirazuba bwa Congo no kuba umuryango Mpuzamahanga ukomeje guceceka.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, ibera kuri Kiriziya ya Mutagatifu Petero, aho Nyirubutungane Papa Francis yabakiriranye imbabazi ku bw’ibikomeje kubera mu gihugu cyabo.

Ni imyigaragambyo  yabanjirijwe n’igitambo cya Misa, aho abagera mu ijana b’Abanye-Congo n’abandi baturutse mu bindi bihugu bifatanyije.

Nyuma y’isengesho rya Angelus, Papa Francis, yagize ati “ Nakiranye imbabazi abagize Kiliziya gatorika ya Congo muri Rome. Mureke dusengere amahoro muri iki gihugu ndetse , Ukraine n’ubutaka butagatifu(Palestine) .”

Radio Okapi ivuga ko abaturage bakomeje kwicwa bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23 .

Iyi mirwano ikaba imaze gukura mu byabo abaturage benshi  bo mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu imirwano ihanganyishe umutwe wa M23 n’ingabo za leta FARDC zifatanyije  n’ingabo za SADC, iz’’u Burundi , FDLR , n’indi mitwe irakomeje.

UMUSEKE .RW

 

- Advertisement -