Abanyeshuri 1000 ba Kaminuza ya Makerere bateshwa ishuri na ‘Betting’

Abanyeshuri barenga 1000 ba Kaminuza ya Makerere muri Uganda bava mu ishuri buri mwaka kubera kubura ubwishyu bw’amafanga y’ishuri kuko baba bayajyanye mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe na Prof. Barnabas Nawangwe uyobora Kaminuza ya Makerere ubwo yari mu birori byo gushimira abanyeshuri bitwaye neza muri iyo Kaminuza.

Prof Nawangwe yavuze ko bakoze ubushakashatsi nyuma yo kubona abanyeshuri benshi bata ishuri bitewe no kubura ubwishyu, Minerivali.

Prof Nawangwe yagize ati ” Iperereza twakoze mu by’ukuri ryagaragaje ko abanyeshuri bava mu ishuri baba batarabuze ubwishyu bwa Minerivali, ahubwo baba barayajyanye mu mikino y’amahirwe , betting’ ngo abungukire”.

Uyu muyobozi avuga ko ikibabaje ari uko ku munsi wo gutangaho Impamyabumenyi, aba banyeshuri bazana ababyeyi babo mu birori nk’abaje gutwara Dipolome zabo kandi batarigeze biga ngo barangize amashuri.

Imikino y’amahirwe ni kimwe mu bibazo byugarije Intiti za Kaminuza ya Makerere dore ko muri Gicurasi 2023, umunyeshuri yiyahuye nyuma yo gushora Minerivali yose muri betting agacyura umunyu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW