Abapolisi b’u Rwanda bari Sudani y’Epfo na Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 425 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, barimo 240 bari muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’abandi 185 bakorera muri Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe na Loni kubera umuhate n’ubunyangamugayo bagira mu kazi kabo.

Ni igikorwa cyabaye  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, mu kigo gikoreramo Umutwe wa RWAFPU I-8, ndetse no  mu gace ka Kaga-Bandoro ko mu Ntara ya Nana Gribizi muri Centrafrique, ahakorera umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2-8).

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu ukomeje gutangwa mu bikorwa byo kongera kwiyubaka no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Twishimira kuba u Rwanda ruza ku murongo w’imbere mu kwimakaza amahoro n’umutekano kandi uruhare rwanyu hano Malakal ni indashyikirwa mu kazi mukora mutiganda ko gusigasira umutekano n’ituze rusange n’iyo bisaba gukorera mu bihe bikomeye “.

Muri Repubulika ya Centrafrique, umuhango nk’uyu wabereye mu Kigo cy’Umutwe RWAFPU2-8, witabirirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’Intara n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu.

Commissioner of Police (CP) Makemeza Ndongfack Jeanne D’Arc, wari uhagarariye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umurava byabaranze mu kazi ko kurinda abaturage b’abasivili no gucunga umutekano wo mu gace ka Kaga Bandoro n’igihugu muri rusange.

CP Makemeza kandi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza butanga n’umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi bituma inzego z’umutekano z’u Rwanda zigirirwa icyizere mu baturage.

Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa uyobora umutwe w’abapolisi RWAFPU2-8, yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abibumbye, inzego z’umutekano n’abaturage ba Centrafrique ku mikoranire myiza babagaragarije yatumye babasha kuzuza inshingano zabo neza.

Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, nyuma y’umwaka umwe muri 2015 ruza no kubohereza muri Sudani y’Epfo.

- Advertisement -

Kuri ubu mu bihugu byombi, u Rwanda ruhafite amatsinda 6 y’abapolisi; arimo ane abarizwa muri Centrafrique n’abiri muri Sudani y’Epfo yose hamwe agizwe n’abasaga 1030 hakaba n’abadakorera mu matsinda (IPOs) barenga 90.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW