Abasirikare ba Afurika y’Epfo barasaniye muri Congo

Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bapfiriye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo kurasana hagati yabo.

Abo basirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo ni abari mu butumwa bwa MONUSCO.

Iki gihugu gisanzwe kinafite abandi basirikare cyohereje kurwana umutwe wa M23 bari mu butumwa bwa SADC.

Abapfuye ku wa 29 Werurwe 2024 bakurikiye abandi babiri baherutse guhitanwa n’igisasu cyatewe mu birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo muri Kivu ya Ruguru.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, SANDF yavuze ko umwe mu basirikare bayo yarashe mugenzi we, mbere yo guhindukiza umututu w’imbunda akirasa mu cyico.

Ntihasobanuwe impamvu yateye ubwumvikane bucye bwatumye abo basirikare barasana.

Cyakora SANDF yavuze ko nyuma y’uko abo basirikare bicanye yahise itangiza iperereza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -