Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wifurije abayisilamu bose mu Gihugu, kuzagira Igisibo cyiza cyatangiye kuri uyu wa Mbere.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda batangiye Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan.
Ni ukwezi Abayisilamu bakoramo ibikorwa byinshi byiza, birimo gufasha abatishoboye kubona amafunguro n’ibindi bya ngombwa bakenera.
Ni ukwezi kandi, Abayoboke b’Idini ya Islam bakoramo amasengesho menshi arimo ay’ijoro n’ibindi bikorwa byinshi bibegereza Imana.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wifurije Igisibo cyiza Abayisilamu bo mu Rwanda.
Ni mu Itangazo batanze ubwo bamenyeshaka igihe Igisibo kizatangirira.
Bati “Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu kuzagira Igisibo cyiza cyuje Imigisha.”
Ubusanzwe Abayisilamu basiba iyo babonye ukwezi, bakanasiburuka iyo babonye ukwezi.
Igisobanuro cya Ramadan mu mateka ya Islam.
- Advertisement -
Kuva mu minsi ye ya mbere, intumwa y’Imana, Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yakundaga kujya mu buvumo buri hejuru y’umusozi wa Hira aho yakundaga kuba yiherereye mu gihe ab’i Maka, babaga bari mu kwezi kwa Ramadhan, icyakora ntabwo bizwi neza niba igihe yamaraga muri ubwo buvumo yarabaga yiyirije ubusa.
Mu mwaka wa 610, ubwo Muhammad yari afite imyaka 40, yasubiye kuri uyu musozi, ahamaze ibyumweru bike abonekerwa n’umumarayika maze amusaba gusoma ariko amusubiza ko atazi gusoma. Uyu mumarayika ngo yabimuhatiye izindi nshuro ebyiri maze ako kanya Muhammad ahita ahishurirwa amasura atanu ya mbere ya Kowowani Ntagatifu.
Muhammad ntiyahise amenya gusoma mu buryo busanzwe icyakora yagize guhishurirwa ko asabwa gusoma ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu akakigiramo byinshi anasobanukirwa ko ari igitabo gikomoza cyane ku wakimumenyesheje ari we nyir’icyo gitabo akanaba umuremyi we.
Ibi bikaba byarabaye imbarutso n’intangiriro y’Idini ya Islam, ihishurirwa rya Korowani, ndetse na misiyo y’iyogezabutumwa ku Ntumwa y’Imana Muhammad.
Muri 624, abayisilamu bimukiye i Madina bahunga itotezwa, icyo gihe ukwezi kwa Ramadan guhita kunatangazwa nk’ukwezi gutagatifu mu bayoboke ba Islam. Kwiyiriza ubusa byahise bishyirwa mu nkingi eshanu zigenga idini ya Islam nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana no gutekereza ku nyigisho za Korowani n’umumaro wayo ku bizera.
Ni ba nde barebwa n’igisibo cya Ramadan?
Ukwezi kw’Igisibo cya Ramadan kujyana no kwigomwa kurya no kunywa hamwe no kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu ruturuturu kugeza izuba rirenze mu gihe cy’iminsi 30.
Uyu muhango witabirwa n’abayisilamu babarirwa hagati ya 70% na 80% by’abayoboke b’idini ya Islam hirya no hino ku isi kandi ni itegeko ku bitsina byombi guhera ku bageze mu bugimbi n’ubwangavu kugeza ku bantu bakuru kandi ababyeyi batangira gutoza abana kwiyiriza nibura igice cy’umunsi kuva bagifite imyaka 10.
Uyu muhango wo kwiyiriza ubusa ariko worohereza ababyeyi batwite n’abonsa, abageze mu zabukuru, abarwaye indwara zikomeye zidakira ndetse n’abantu bafite ingendo ariko bakazirikana ko mu gihe bazaba bataboshywe n’izo mbogamizi zose, bashobora kwishyura iyo minsi bamaze batiyiriza ubusa hanyuma abageze mu zabukuru bafite ubushobozi bagasabwa gukora ibikorwa by’ubugiraneza buri munsi muri iyo 30.
Iyi gahunda yo kwiyiriza ikorwa amasaha atandukanye bitewe n’ibihe by’ahantu abantu baherereye ku buryo nk’abatuye mu bice by’amajyaruguru n’amajyepfo y’isi bashobora kumara amasaha 22 batarikora ku munwa mu gihe cy’impeshyi izuba ritararenga ariko kandi bakaba banamara amasaha make mu gihe cy’itumba.
Inyungu iri mu kwiyiriza ubusa muri Ramadan!
Uretse kuba bigira inyungu mu buzima bwa muntu hashingiwe ku bushakashatsi, kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Islam gifatwa nk’uburyo bwiza kandi buboneye bwo gushimira Imana.
Kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, byanagaragajwe n’intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikintu cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura ntahore akoreshwa n’ibyo umubiri urarikira gusa ahubwo akanaba yafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.
Iyo hasojwe ukwezi kw’igisibo, abayisilamu batumira inshuti n’abavandimwe bagasangira ndetse abifite bakanategura ifunguro ryihariye rigomba guhabwa abakene bakishimana na bo kandi ibi ntibigarukira gusa mu bayoboke b’idini ya Islam ahubwo bigera no ku bandi bantu batari abayisilimu, ku buryo bizera ko babashije kugera ku bantu bose bashoboka bagafatanya kwizihiza igisibo baba bagejeje ku musozo.
HABIMAMA SADI/UMUSEKE.RW