Abasoje amasomo muri KSP Rwanda basabwe kubiba imbuto z’ubumenyi bungutse

Abanyeshuri 20 basoje gahunda y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro amara amezi atandatu muri KSP Rwanda basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe bahanga imirimo.

Mu muhango wo gushimira abashoje ayo masomo wabaye ku wa 28 Werurwe 2024, bibukijwe ko impamba y’ubumenyi bahawe, bakwiye kuyibyaza umusaruro baharanira kwihangira imirimo itanga akazi ku bantu b’ingeri zose.

Abasoje amasomo bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha ku isoko ry’umurimo.

Gasana ishimwe Enock, ati “Ubumenyi nkuye muri KSP Rwanda bugiye kumfasha ku isoko ry’umurimo ngiye gukora ibintu byanjye neza ku buryo byivugira sinavuga ko ngiye guhangana cyane cyane.”

Aba banyeshuri bashishikariza urubyiruko gutinyuka ndetse no kuyoboka kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babishyizeho umuhate.

Uwitwa Mugisha Samuel yagize ati “Ubutumwa natanga burareba urubyiruko, ni rugane imyuga kuko niyo izatubeshaho mu minsi iri mbere”.

Umuyobozi w’iri shuri, Saleh Uwimana yavuze ko gahunda bafite ari ugufasha urubyiruko kwiga imyuga bahisemo izabafasha kwihangira imirimo.

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gukuba inshuro 10 umubare w’urubyiruko bigisha kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.

Ati” Harasohoka umubare mwinshi ugereranyije no mu bihe byahise, ikindi turi muri gahunda yo kurwanya ubushomeri dufatanyije n’umujyi wa Kigali, aba banyeshuri bagiye kwikenura kandi bafite ubumenyi”.

- Advertisement -

KSP Rwanda itanga amasomo mu mashami atandukanye arimo, itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication), amahoteli n’ubukerarugendo(Hospitality), umuziki, gufata amashusho no kuyatunganya, kwandika film, Multimedia, indimi..n’ayandi menshi.

Kuva mu mwaka wa 2021, iri shuri rishinzwe rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 2800 basoje mu masomo atandukanye batanga.

Uru rubyiruko twahawe amasomo azarufasha kwiteza imbere
Bagaragaje ubumenyi bahawe

Saleh Uwimana, Umuyobozi wa KSP Rwanda

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW