Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ubwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League Board n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, abayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’ayo mu cyiciro cya Kabiri, bahawe amahugurwa ajyanye no gusaba no gusabira ibyangombwa amakipe byo kwitabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri n’ategurwa na CAF (CAF Champions League, CAF Conféderation Cup) biciye mu buryo bw’Ikoranabuhanga [Club Licensing Online Platform].
Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatangirijwe kuri Hilltop Hotel ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024. Abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Kalisa Adolphe, Visi Perezida wa Kabiri w’iri shyirahamwe, Mugisha Richard, ni bo bayatangije.
Abayobozi n’abandi bakozi b’amakipe barimo Abanyamabanga Bakuru, abashinzwe Ubuzima bw’abakinnyi [Team managers] bagera kuri 26 ni bo batumiwe muri aya mahugurwa.
Hatumiwe amakipe 16 akina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’andi 10 ari imbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Aya mahugurwa yatanzwe n’impuguke za CAF mu bijyanye na Club Licensing, zaturutse mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu bahawe aya mahugurwa, bavuze ko yaziye igihe kandi azabafasha kwihutisha akazi kajyaga gakorwa ubwo hajyanwaga impapuro ariko ubu bizajya bikorerwa hifashishijwe Ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick uri mu bitabiriye aya mahugurwa, abona ari igisubizo ku bibazo byinshi bajyaga bahura na byo mu gusabira ibyangombwa abakinnyi.
Yagize ati “Ni uburyo twari dusanzwe dukora ariko amakipe yajyanaga impapuro kuri Ferwafa, ugasanga rimwe na rimwe birateza ikibazo ariko ubu noneho ni uburyo bw’Ikoranabuhanga riri ku rwego rwa Afurika.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bigiye kugabanya ibibazo birimo iby’ubukererwe kubera ingendo za hato na hato zajyaga zibaho ubwo bamwe babaga bajyanye impapuro kuri Ferwafa.
- Advertisement -
Ikindi Namenye yavuze, ni uko ubu buryo buzafasha Abanyamuryango b’iri shyirahamwe kurushaho gukora kinyamwuga kuko ku rwego rw’Igihugu hari ibizajya bisabwa no ku rwego mpuzamahanga hakaba andi mabwiriza agenderwaho.
Ati “Ibintu byose birimo impapuro, kugenda, kugaruka muri iki kinyejana tugezemo, rwose nta bwo bigezweho. Ikoranabuhanga ryoroshya akazi. Biroroshya urwo rujya n’uruza rw’abantu bajyaga kuri federation bitwaje impapuro. Ikindi ni ukoroshya akazi. Ahari abajyaga bagongwa n’igihe ariko ntibizongera kubaho.”
Yakomeje avuga ko ikindi gikomeye ubu buryo buzaca, ari amarangamutima ya Muntu, kuko hari amakipe yajyaga ajyana ibyangombwa yatinze bigasaba ko ababishinzwe babafasha kuko byabaga ari impapuro ariko ubu byose bizajya bikorerwa mu Ikoranabuhanga.
Umujyanama mu bya Tekinike muri Ferwafa, Karangwa Jules, yavuze ko aya mahugurwa hari kinini azafasha ku Iterambere rya ruhago y’u Rwanda, cyane ko abayobozi bizabafasha kugira ibyo batazi bazasobanukirwa.
Ati “Igihe cyose iyo ibintu byiswe amahugurwa, ni uko tuba twabonye ko ibyo twifuza kugeraho, intego twihaye nka federation cyangwa se intego tunahabwa rimwe na rimwe na CAF, tutazigeraho, abazashyira mu bikorwa ingamba zashyizweho badafite ubumenyi bw’ibanze kuri ayo mabwiriza. Na cyane cyane ko hajemo ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu gihe ikipe ziri gusaba kwitabira amarushanwa ategurwa na Ferwafa cyangwa izatsindiye kujya mu marushanwa ategurwa na CAF.”
Jules yakomeje avuga ko n’ubwo guhera mu 2019 Club Licensing yatangiye gukurikiranwa mu Rwanda, ariko bitavuze ko amabwiriza yose yashyizwe mu bikorwa uko byasabwaga, yaba ku makipe akina amarushanwa y’imbere mu Gihugu n’ategurwa na CAF.
Ati “Aya mahugurwa icyatumye ategurwa, ni uko umwaka wa 2022-2023 CAF yashyizeho andi mabwiriza mashya. Iyi gahunda ya Club Licensing yatangijwe na CAF mu 2012 ariko ntiyahita ishyirwa mu bikorwa ku muvuduko wari witezwe. Umwihariko bashyizemo ubu, ni uko noneho barenze ibyo amakipe agomba kuzuza ngo yitabire amarushanwa ya CAF, bashyiraho n’iby’ibanze ku rwego rw’Igihugu.”
Jules yakomeje avuga ko aya mahugurwa azafasha abanyamuryango ba Ferwafa, gukora kinyamwuga kuko hari ibyasabwaga amakipe azakina amarushanwa Nyafurika, bizajya bisabwa n’amakipe akina amarushanwa y’imbere mu Gihugu.
Buri kipe iba ifite umuntu [user] ushinzwe gukoresha ubu buryo. Uyu ni we wenyine uba wemerewe kwinjira mu nzira zabugenewe, akuzuzamo ibyo bagenda bamusaba kugeza igihe yemerewe ibyo ari gusaba.
Ubundi muri Club Licensing harebwamo iki?
Harebwa ibintu bitanu. Niba ikipe ifite ibikorwa bya siporo birimo n’amakipe y’abato, ibikorwaremezo [ikibuga ikipe yakiriraho n’ibiro ikoeraho], ubuyobozi n’abakozi bafite amasezerano, Umunyamategeko n’Ushinzwe Umutungo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW