Abimukira 60 bapfiriye mu nyanja ya Méditerranée

Abimukira 60 bashakaga kujya ku mugabane w’i Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée bitabye Imana, 25 batabarwa bakiri bazima.

Byatangajwe n’umuryango w’Ubutabazi witwa, SOS Méditerranée, ukora ibikorwa byo gutabara abantu mu nyanja ya Méditerranée.

Watangaje ko nyuma y’amajoro menshi abakozi bawo bari mu bikorwa byo gutabara abimukira bari baburiye ubutabazi mu nyanja rwagati, wabashije gutabaramo 25 mu gihe abandi 60 bapfuye.

Umwe mu batabawe yavuze ko bari bamaze iminsi irindwi bahagurutse ku mwaro wa Zawiya.

Nyuma y’iminsi itatu bari mu nyanja rwagati, ubwato bwari bubatwaye bwaje kugira ikibazo cya moteri, nyuma burarohama, byaje kuviramo urupfu abantu 60 barimo abagore n’umwana umwe nk’uko uwatabawe yabivuze.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira uherutse gutanga ko ikibazo cy’abimukita bapfira mu nzira gikomeje gufata indi ntera, aho mu 2023 wabaruye abimukira 8 565 bapfiriye nzira batageze aho bagiye.

Inyanja ya Méditerranée yo ni inzira y’urupfu ku bimukira benshi kuko nko mu 2023 habaruwe abimukira 3129 bapfiriye muri iyo nyanja bagerageza kujya i Burayi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW