Abinjije umuceri utujuje ubuziranenge mu gihugu bagiye guhanwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko abacuruzi binjije mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bashobora guhabwa igihano cy’amande ya miliyoni 12 Frw ndetse bakanakurikiranwa mu mategeko.

Ibi byatangajwe na Komiseri ushinzwe Gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Mwumvaneza Félicien ubwo yaganiriga na RBA.

Ku wa 15 Werurwe nibwo RRA ifatanyine n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), nibwo batahuye amakamyo 23 yarimo umuceri uvuye mu mahanga utujuje ubuziranenge kuko warimo impeke zimenetse.

Komiseri Mwumvaneza yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’abacuruzi baranguye uwo muceri, ibabwira ko izaganira n’Abashinzwe ubuziranenge ngo habebwe icyakorwa.

Ati ” Itegeko rya Duwane riteganya ko uwabeshye mu imenyekanisha ry’igicuruzwa ahanishwa amadolari agera ku bihumbi 10 hafi miliyoni 12 Frw]. Ni icyaha ashobora no gukurikiranwaho n’amategeko, dukangurira abacuruzi kwirinda gukora ibinyuranye n’amategeko.”

Komiseri Mwumvaneza yongeyeho ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gikomeje gukora iperereza ku muceri uri mu Rwanda nyuma y’uko umuceri uturuka muri Afurika y’Iburasirazuba ukomeza kwiyongera.

Ahanini bitewe n’uko ibicuruzwa byakorewe mu Karere iyo bigiye ku isoko bidasoreshwa amahoro ya duwane ya 25% ndetse umuceri n’ifu y’ibigori byakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu muri Rwanda FDA, Habiyaremye Théobald, yavuze ko basanzwe bakora ubugenzuzi harebwa ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ati “Ntabwo twabarangaranye. Icyabaye ni uko hari igihe tugira igenzura rihuriweho twese. Ibyo twabonye ni byo byaduteye kujyana muri laboratwari.”

- Advertisement -

Avuga ko umuceri uhari waribwa ariko hakwiye kubahirizwa umurongo watanzwe na RRA ko wasubizwayo cyangwa ukangizwa.

Ati “Uko mbyumva, ni uko wa muntu wazanye umuceri azi ko ari Grade 1, tugasanga ari Grade 3, bivuze ko na we ashobora kuba yarabeshywe. Uwatumije umuceri niba yaramuhaye uwo atashakaga, ashobora kuwusubizayo akaguranirwa.”

Amakamyo 26 ni yo yapimwe, hasangwa ko 23 arimo umuceri utujuje ubuziranenge.

 

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW