Abo mu ishyaka rya Kabila banyomoje ibihuha by’uko yahunze Tshisekedi

Abo mw’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bashubije abo mu ishyaka rya UDPS bari batangaje ko Joseph Kabila yahunze igihugu.

Ni nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’urwego rwa DGM rushinzwe abasohoka n’abinjira, avuga ko “Joseph Kabila yahunze igihugu.”

Nyuma yaho gato kandi Augustin Kabuya, umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS, yahise asohora itangazo rivuga ko bafite amakuru ahagije, bahawe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM )yemeza ko “Joseph Kabila yahunze igihugu.”

Itangazo rya Augustin Kabuya rikomeza rivuga ko”Joseph Kabila yahunze igihugu ku mpamvu z’uko ari inyuma y’ibitero byibasiye igihugu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ko ndetse ashyigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Itangazo rya Augustin Kabuya risoza rivuga ko “amakuru bahawe n’urwego rwa DGM agaragaza ko Joseph Kabila yahunze igihugu ku itariki ya 30 Werurwe 2024.”

Ibi nibyo bwana Barbara Nzimbi umujyanama muby’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Joseph Kabila yise ubuhemu no kuyobya igihugu.

Yagize ati: “Abanyekongo tumaze kumenya amayeri ya UDPS. Igihe cyose iyo mushaka ho umuntu impamvu mu mushinja ibinyoma mu rwego rwo kugira ngo murebe uko mumugenza.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo muvuga nta shingiro na rito bifite, Joseph Kabila wakoze amateka, akora ihererekanwa ry’ubutegetsi abuha Tshisekedi none ubu mutangiye ku muharabika. Kabila ari gukurikirana iby’amasomo ye, mu gihugu cya Afurika yepfo.”

Nzambi yanavuze ko Joseph Kabila yasohotse igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ko kandi azakigarukamo igihe azaba abishaka.

- Advertisement -

Ati “Yasohotse mu buryo bukwiye, kandi azongera agaruke igihe ashyakiye ari gukurikirana ibya masomo ye.”

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bushinja Ishyaka rya PPRD gushigikira AFC/M23.

Ni nyuma yuko abenshi bo muri iryo shyaka bagaragaye I Kitshanga bari kumwe na Corneille Nangaa.

Ku rundi ruhande umuvugizi wa PPRD yasobanuye ko kuba hari abava muri PPRD bakiyunga na AFC ari nk’uko hari n’abava mu ishyaka rya UDPS bakajya ahandi, avuga ko ibyo ari bisanzwe bitagirwa impamvu.

Tshisekedi na Kabila bararebana ay’ingwe

OLIVIER MUKWAYA/ UMUSEKE.RW