Amatara yatumye Derby ya Rayon na APR ihindurirwa amasaha

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryahinduye amasaha y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC.

Uyu mukino munini mu Rwanda, uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nk’uko byari biri mu ngengabihe y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, uyu mukino wagombaga kuzakinwa Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

Nyuma y’igenzura ryakozwe n’ababishinzwe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje Rayon Sports na APR FC ko uyu mukino utakibaye Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro ahubwo uzakinwa Saa Cyenda z’amanywa.

Impamvu Ferwafa yatanze yo guhindura amasaha y’uyu mukino, ni amatara yo muri Kigali Pelé Stadium ataka neza.

Mu ibaruwa iri shyirahamwe ryandikiye ikipe izakira, ryavuze ko ryagize impungenge ku matara yo muri iyi Stade bityo ko ku bw’Umutekano w’abazaza kureba uyu mukino, bahisemo guhindura amasaha.

Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino, iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 45 mu mikino 23 mu gihe irushanwa 10 na APR FC iri ku mwanya wa mbere kuko ifite 55.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, warangiye ziguye miswi zinganya 0-0.

Kanda kuri iyi link urebe ibiciro byo kwinjira ku mukino. https://umuseke.rw/2024/03/rayon-sports-yatangaje-ibiciro-byumukino-wa-derby/

- Advertisement -
Ikipe y’Ingabo iyoboye urutonde rwa shampiyona
Rayon Sports na APR FC basanzwe ari abakeba


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW