Amavubi yacanye umucyo muri Madagascar mu mikino ya gicuti

Biciye kuri Kapiteni Djihad Bizimana na Mugisha Gilbert, ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Madagascar imbere y’abafana ba yo ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti wo kwitegura imikino yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izaba muri Kamena.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, Saa Cyenda z’amanywa, kuri Stade Barea Mahamasina, mu Mujyi Antananarivo.

Umutoza Spittler w’Amavubi yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 babanjemo ku mukino wa gicuti banganyijemo na Botswana 0-0, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize . Ntwari Fiacre na Byiringiro Lague bari bahaye umwanya Maxime Wenssens, wakinaga umukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu ndetse na Hakim Sahabo utari wabanjemo ubushize.

Mu kibuga habanjemo: Maxime Wenssens, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rubanguka Steve, Kapiteni Djihad Bizimana, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Iminota 20 ya mbere y’umukino yihariwe na Madagascar yahererekanyaga neza kurusha Amavubi.

Hakiri kare cyane Madagascar yashoboraga kuba yafunguye amazamu ku ikosa ryari rikozwe na myugariro Ange washatse gucenga rutahizamu wa Madagascar akamwambura umupira, ariko umuzamu Wenssens aratabara.

Ku munota wa 15, Manzi Thierry yongeye gutakaza umupira mu rubuga rw’amahina mu buryo budasobanutse, ku bw’amahirwe y’Amavubi umupira uhinduwe imbere y’izamu habura uwusunikira mu izamu.

Nyuma y’iminota itandatu gusa, Mangwende watinze kwinjira mu mukino yaje gutakaza umupira ariko Manzi Thierry araryama abuza umukinnyi wa Madagascar gukurikirana umupira, urinda urengera imbere y’izamu ryari ririzwe na Maxime Wenssens wa Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi.

Guhera ku munota wa 25 kugera ku wa 35, Abasore b’Amavubu binyaye mu izunzu batangira gukina neza binyuze ku mipira miremire bacomekeraga Gilbert Mugisha na Nshuti Innocent.

- Advertisement -

Ahagana ku wa 22, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yafatiye umupira ku murongo ugabanya ikibuga mo kabiri, ku ruhande rw’ibumuso, maze acomekera umupira muremure Gilbert Mugisha, wasize ba myugariro ba Madagascar, ahita ajugunya umupira mu nshundura, kiba kiranyoye.

Abasore b’Umutoza Spittler bakomeje gukina neza nyuma yo kubona igitego cya mbere.
Ahagana ku munota wa 34, Fitina Ombolenga yazamukanye umupira iburyo, awuhinduye neza imbere y’izamu Nshuti Innocent ananirwa kuwushyira mu izamu.
Madagascar yatangiye gushaka uko yajya kuruhuka igomboye, ariko igice cya mbere kirangiya Amavubi ayoboye ku gitego 1-0.

Madagascar yatangiye igice cya kabiri isatira Amavubi ngo irebe uko yakwishyura igitego cya Gilbert ‘Barafinda’.

Ku munota wa 58, Frank Spittler yaje gukora impinduka za mbere muri uyu mukino, akuramo Nshuti Innocent yinjizamo Biramahire Abeddy. Nyuma y’iminota ibiri yakoze izindi mpinduka, akuramo Mugisha Gilbert watsinze igitego cya mbere, yinjizamo Rutahizamu wa Leopards FC yo muri Kenya, Gitego Arthur.

Mu minota 30 ya nyuma, Madagascar na yo yagiye ikora impinduka, yongeramo abakinnyi basatira, ari na ko bahererekanya neza mu kibuga, ariko gutobora hagati ngo bagere mu bwugarizi bikabagora bitewe n’uburyo Rubanguka Steve yakinaga neza cyane mu kibuga hagati.

Mu minota ya nyuma y’umukino u Rwanda rwakoze impinduka za gatatu muri uyu mukino, Hakim Sahabo wari wakoresheje imbaraga nyinshi ashyira igitutu [pressing] kuri ba myugariro ba Madagascar aha umwanya Hakizimana Muhadjiri.

Izi mpinduka zafashije Amavubi kubona igitego cya kabiri. Ni umupira Mangwende yazamukanye ku ruhande rw’ibumuso awuhereza Gitego Arthur wawukinanye neza na Muhadjiri ndetse na Abeddy, bawusubiza inyuma y’urubuga rw’amahina kwa Kapiteni Djihad Bizimana, wahise arekura ishoti rikomeye mu izamu, icya kabiri kiba kiranyoye.

Umukino wahise urangira nyuma y’aho gato. Amavubi atahukana intsinzi y’igitego 2-0.

Urugendo rw’Amavubi muri Madagascar rurangiriye aha, kuko imikino ibiri ya gicuti yarujyanye rwayisoje. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 banganyije na Botswana mu mukino wa mbere wa gicuti, none bongeye gutsindira Madagascar iwayo ibitego 2-0.

Ni imikino ya gicuti ifashije u Rwanda kwitegura neza imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C n’amanota ane, nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0, yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Imanishimwe Emmanuel ari mu bitwaye neza muri uyu mukino
Ni umukino wafashije amakipe yombi
Umunyezamu, Maxime yakinnye uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW