Amazi yabaye ingume muri Rusizi

Nyuma y’uko umuyoboro munini wavanaga amazi ku ruganda rwa Litiro wangiritse, abaturage bo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe bahangayikishijwe no kutabona amazi meza, injerekani imwe iragura amafaranga 500 y’u Rwanda.

Urwo ruganda rufite umuyoboro wangijwe n’ibiza ruherereye mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, rwatangaga amazi mu mujyi wose wa Rusizi.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko iminsi yihiritse kubona amazi bakoresha mu ngo ari ingorabahizi, basaba WASAC gucyemura icyo kibazo cy’ingutu.

Uwitwa Karemera Jerome yagize ati “amazi ya WASAC ni ikibazo gikomeye cyane ashobora kumara icyumweru nta n’umutonyi ubonetse mu ma robine”.

Musenge Marie Ange nawe ati “Nta mazi duherutse, dusigaye twarayobotse ibishanga.”

Ngamije Alexandre, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi, atangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kiranduke.

Yagize ati ” Ibiza ntibiteguza, byadusabaga kwimura umuyoboro wangiritse, twabanye kureba ibikenewe byose. Abanyarusizi ku wa Gatanu barabona amazi.”

Muri aka karere ka Rusizi hakunze kugaragara ibura ry’amazi rya hato na hato, ni mugihe amwe mu soko y’amazi ya gakondo abaturage bavomagaho amazi yo kunywa mu minsi ishize yibasiwe n’ibiza birayasenya.

Imirimo yo kuvugurura umuyoboro wangiritse igeze kure

MUHIRE DONATIEN

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Rusizi