Antha yatanze umucyo ku nzu yaguze na Lague

Umunyamakuru w’Imikino wa RadioTV10, Biganiro Mucyo Antha, yakuye igihu ku makuru yamushinjaga ko yaba yaranyanganyije inzu umukinnyi w’Amavubi, Byiringiro Lague.

Mu myaka ibiri ishize, hari amakuru yavuzwe na bamwe mu bakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, ko Biganiro Mucyo Antha usanzwe ari umunyamakuru w’Imikino kuri RadioTV10, yaba yaraguze inzu ya Byiringiro Lague ariko biciye mu gisa n’amahugu.

Abavugaga ibi, bavugaga ko inzu y’uyu mukinnyi yaba yaraguzwe biciye mu kizwi nka ‘Bank lambert.’

Ubwo yagarukaga kuri aya makuru yamuvuzweho, Antha yavuze ko ibyamuvuzweho byose ari umugambi mubisha wari wacuzwe na Mupenzi Eto’o wahoze ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC.

Uyu munyamakuru yavuze ko hari hacuzwe umugambi wo kumushinja ko yaguze iyi nzu biciye muri ‘Bank lambert’ kandi itemewe mu Rwanda, hagamijwe kumusiga icyasha cyashoboraga kumuviramo no gufungwa.

Antha ubwo yari mu kiganiro cy’imikino kizwi nk’Urukiko rw’Imikino cya Radio10 mu Cyumweru gishize, yatanze umucyo kuri ibi byose byamuvuzweho.

Yagize ati “Njye sinigeze ngura na Keddy. Nta hantu mpuriye nawe. Njye naguze na Lague. Uwabimbwiye, yambwiye ko n’ibyangombwa byari byapanzwe, bari kuza kumafata, bakajya kunshinja ngo naguze n’umwana (…).”

Yakomeje agira ati “Nari mfite ibipapuro byo kwa Noteri. Ndibuka bwa mbere namuhaye miliyoni 8 Frw. Nahise nyafata ndayamwoherereza akiva hanze tujya kwa Noteri. Nagishije inama Umunyamategeko witwa Safari, arambwira ati jya kwa Noteri, tujya kwa Noteri, banterera kashe, turabisinyira. Hari hasigaye miliyoni 3 Frw. Twumvikana igihe tuzazimuhera, turandikirana.”

Biganiro yakomeje avuga ko nyuma yo kuva kwa Noteri, bahise bajya ku Karere gukora ikizwi ni nka ‘Mitation’ cyangwa se guhinduza ibyangombwa bikava mu mazina y’umwe bikajya mu y’uwaguze.

- Advertisement -

Muri izi gahunda zose, uyu munyamakuru yavuze yazikoranye n’umugore we ndetse n’uwa Lague (Kelia) babaga bari kumwe mu byakozwe byose.

Yakomeje agira ati “Ndabyibuka ko nayamuhaye umudamu we (wa Lague) agiye kwibaruka. N’ababyeyi bari babizi. Twaragiye duhindura ibyangombwa, inzu bayikura kuri Lague bayandika kuri Antha. Amategeko arakurikizwa, ibintu birarangira.”

Yakomeje avuga ko nyuma hari ibyakomeje kumuvugwaho bigamije kumushinja ko yayiguze n’umwana ndetse biciye muri bank lambert.

Mu bo Antha yavuze bagombaga kumushinja, harimo Nsanzimfura Keddy.

Yakomeje yibaza niba ku myaka 35, yaba atazi ko bank lambert itemewe mu Rwanda ku buryo yaba yarakoze amakosa nkana.

Biganiro yasobanuye uburyo Mupenzi Eto’o yakoze ibishoboka byose ngo bigaragare ko yaba yaraguze inzu ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yakomeje avuga ko bamucuriye umugambi mubisha, kugeza ubwo bashoboraga kumutega urumogi mu modoka ye ariko biba iby’ubusa.

Mucyo ari mu banyamakuru bakunzwe mu gice cy’imikino mu Rwanda, ahanini bitewe n’amakuru acukumbuye atangaza ndetse n’ubusesenguzi bwe.

Benshi mu bakunzi be, bamukundiye mu kiganiro kizwi nka ‘Munda y’Isi’ kiba mu gitondo kuri Radio10.

Mucyo Antha yatanze ukuri ku byamuzweho

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW