Batandatu batsindiye guhagararira Amajyaruguru muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ -AMAFOTO

Mu marushanwa ya Rwanda Gospel Stars Live yo gushaka abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abanyempano batandatu mu Ntara y’Amajyaruguru bakomeje ku rwego rw’Igihugu.

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live rigamije kugaragaza impano ziri mu rubyiruko no kuzishyigikira, kugera ku rugero zibasha gutunga ba nyirazo.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangiriye mu Karere ka Rusizi ahavuye Barindwi bahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2024, abagera kuri 20 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje impano zabo binyuze muri iri rushanwa rizenguruka u Rwanda.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Nelson Mucyo, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Camalade Holly usanzwe ari Producer bifatanya ndetse na Munezero Grace, umunyamakuru wa Energy Radio.

Iri tsinda, ryagize umwanya uhagije wo kureba impano z’abo basore n’inkumi no kubagira inama uko babyaza umusaruro impano zabo.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko Nelson Mucyo yagize ati “Mukoreshe aya mahirwe akomeye mubonye muzamure impano zanyu.”

Mu banyempano 20 barushanyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru, byabanje kugorana kuko abagera ku munani baviriyemo mu cyiciro cya mbere, mu cyiciro cya kabiri abagera kuri 12 nibo bahanganye.

Muri abo 12 havuyemo abanyempano batandatu bazamutse ku rwego rw’Igihugu.

- Advertisement -

Abo batandatu ni Muhawenimana Divine, Nishimwe Parfaite, Igirimbabazi Eric, Christian Muhire, Ombeni Claude na Serge Ngoga.

Abanyempano bazatoranywa muri buri Karere bazahurizwa mu cyiciro cya ’Pre- Selection’ kizatanga 10 bazahita batangira umwiherero, mbere yuko haba icyiciro cya nyuma kizatanga batatu ba mbere bazahembwa.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki.

Ni mu gihe uwa kabiri azahabwa miliyoni 2 Frw naho uwa gatatu we azahabwa miliyoni 1 Frw.

Ikindi gihembo cyitezwe muri iri rushanwa ni uko batatu ba mbere bagombaga gukorerwa indirimbo imwe kuri buri wese.

Aba batatu bazaririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Iri rushanwa ku wa 30 Werurwe rizakomereza mu Karere ka Rubavu.

Ku wa 20 Mata rizakomereza i Huye, i Rwamagana ni ku wa 4 Gicurasi 2024 mu gihe rizasorezwa i Kigali ku wa 18 Gicurasi 2024.

Abarushanwa bazindutse kugira ngo badacikwa n’amahirwe
Abarushanwa babanje kwandikwa bahabwa numero
Abagize akanama nkemurampaka muri Musanze

Abatsinze i Musanze mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live
Munezero Grace umukemurampaka watangaje amanota y’abatsinze

Aimable Nzizera, umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Musanze